Shadow

Rubavu: inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Magwingi ntivugwaho rumwe.

Mu karere ka Rubavu mu mugi hari inzoga yitwa Magwingi bivugwa ko yengwa mu buryo budasanzwe dore ko ngo ari inzoga isanzwe ariko ikongerwamo ibindi bintu bituma uyinyweye agira imbaraga zidasanzwe.

Image result for inzoga                            inzoga nka Magwingi ntizemewe n’amabwiriza y’ubuziranenge(ifoto-internet)

Abayirwanya bavuga ko mu kuyenga bashyiramo isabune amatafari n’ibindi bintu nabo batazi. Abamagana iyi nzoga kandi bayishinja ko uyinyweye uretse kugaragara cyangwa kwiyumva nk’ufite ingufu zidasanzwe ngo uwayinyweye imukoresha ibibi byinshi byo guteza umutekano mucye.

Bamwe mubagize icyo batangaza batifuje ko amazina yabo atangazwa bungikanya bayamagana bati: “..Magwingi ni ikiyobyabwenge nk’ibindi byose,uwayinyweye ntacyo atinya usanga atigenzura agakora n’ibidakorwa”

Undi ati “Magwingi nta cyiza cyayo abasore bayinywa bayireke kuko ikurura uburara kuyinywa ni nko kwiyahura.”

“Magwingi nta kamaro urayinywa ikakugwingiza nta terambere wageraho urayinywa ukamera nk’urwaye mu mutwe aho kuyinywa wanywa izo mudushashi.”

Ku ruhande rw’abayishyigikiye bavuga ko iyi nzoga magwingi ari nziza kuko uwayinyweye imutera imbaraga akabasha gukora ndetse akareba kure ngo ikibi ni ukuyinywa ukarenza urugero.

Kubifuza ko inzoga magwingi yacibwa batanga icyifuzo cy’uko nk’abantu baturiye uruganda rw’inzoga rwa Blarirwa bakwiye kugabanyirizwa bagashyirirwaho ibiciro byihariye biri hasi ugereranyije nibyo mutundi duce tw’igihugu bakabasha kugura maze bakava kuri izo nzoga zitujuje ubuziranenge.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *