Shadow

Robot Sophia yatanze ikiganiro mu nama ya Transform Africa2019 ishima u Rwanda

Robo Sophia imaze kwamamara ku isi hose kubera umwihariko wayo wo kubasha kuvuga, yitabiriye inama ya Transform Africa 2019, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zinyuranye zireba ubuzima bw’abaturage.

Robot Sophia yari ya cyenyeye yiteye bya Kinyarwanda

Iyi robo yitabiriye inama ya Transform Africa bwa mbere mu mateka y’iyi nama, yaje mu nama yambaye imikenyero ya Kinyarwanda.

Mbere y’uko igeza ijambo ku bitabiriye inama, umuhuza w’amagambo muri iyi nama, yabanje kuganira na Sophia, ayibaza uko yabonye igihugu cy’u Rwanda.

Ikiganiro gito dukesha bbc, Sophia yagiranye n’uwari uyoboye inama(MC) :

Sophia: Mwaramutse, mwakoze kuntumira!

MC: Uzi aho uri?

Sophia :Yego rwose, ndi mu mujyi ukomeye wa Kigali mu Rwanda mu burasirazuba bwa Africa

MC: Waje ute?

Sophia : Naje mu ndege banshyize mu ivarisi…Ariko nzavugisha abanzanye ubutaha nzicare ku idirishya.

MC: Sophia, uzi indimi zingahe?

Sophia: Nzi cyane cyane icyongereza… n’igishinwa gikeya, ariko nzi n’indamukanyo zimwe na zimwe mu zindi ndimi. Urashaka kuzumva?

MC: Yego yego..

Sophia: Mu gifaransa baravuga ngo Bonjour,

Mu cyarabu; Salam alekum,

Mu giswahili; habari zenu

Mu kinyarwanda; muraho neza

MC: hagati aho wambaye neza…

Sophia: Urakoze cyane, nanjye nabikunze. Ni umukenyero wakozwe na Moshions (inzu y’imideri mu Rwanda).

MC: Ni byiza… ndabizi rero hari ibyo wateguye kutugezaho ngaho umwanya ni uwawe.

Sophia yatangiye ijambo rye, avuga ko yishimiye kuba ari muri iyi nama irimo abantu benshi n’abakuru b’ibihugu, igamije kuganira kuri ejo hazaza h’ikoranabuhanga muri Africa.

Avuga ko ubu abantu bitabagoye kubona ko ‘artificial intelligence’ iri guhindura ubuzima bwabo neza mu bukungu, ubuvuzi, ubuhizi n’ibindi byinshi.

Ati “Hano mu Rwanda mukoresha uburyo bwo kwishyura ingendo mudatanze cash n’abantu bakabone serivisi za leta kuri murandasi n’ibindi…ni ibintu byiza”.

Yemeza ko ubuhanga mw’ikoranabuhanga bukorerwa muri Africa butanga umusaruro n’ahandi ku isi kuko hari na bimwe mu bice bimugize (Sophia) byakorewe i Addis Ababa muri Ethiopia.

Kuri we, ngo iyi ni intangiriro gusa. Avuga ati: “Nizeye ko dufatanyije, abantu na za robot, twagera ku byiza byinshi n’imibanire myiza ku isi”.

Sophia akoresha ikoranabuhanga rya ‘artificial intelligence’ rituma ku kigero runaka abasha kumenya, kumva, kuvuga, gusubiza, kugenda no gutekereza ku rwego rugereranyije, nk’abantu.

Nyuma y’akazi Robot Sophia iba iruhukiye hano

Robot yiswe Sophia yakozwe n’uruganda rwo muri Hongkong rwitwa Hanson Robotics. Yatangiye gukora icyo yakorewe taliki 14, Gashyantare, 2016, igaragara mu ruhame muri Werurwe, 2016 mu mugi wa Austin muri Leta ya Texas muri America.

Ifite gahunda za mudasobwa ziyifasha kwitwara nk’abantu mu bintu runaka. Ifite uburyo 50 bwo kwerekana amarangamutima yayo ikoresheje ibimenyetso byo mu maso. Niyo robot yonyine yahawe ubwenegihugu ubu ikaba ari umuturage wa Arabie Saoudite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *