Shadow

Riek Machar Yagarutse i Juba mu nzira yo gushaka amahoro

Muri Sudani y’Epfo, umukuru w’inyeshyamba, Rieck Machar, yagarutse mu murwa mukuru Juba. Yari yarahahunze mu 2016 kubera intambara y’abayoboke be n’ingabo z’igihugu. Yahageze avuye muri Afurika y’Epfo, aje mu birori byo kwishimira amasezerano y’amahoro.

Image result for riek machar

Kuva intambara itangiye mu 2013 hagati ya Rieck Machar na Perezida Salva Kiir, basinye amasezerano menshi ariko ntibigeze bayubahiriza. Bavuga ko ayo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka ari aya nyuma rwose. Aya masezerano ateganya ko Machar asubirana umwanya wa visi-perezida wa mbere wa Repubulika yahoranye mbere y’intambara.

Intambara yahitanye abantu bagera ku bihumbi 400. Yatumye abandi amamiliyoni baba impunzi.Sudani y’Epfo ni igihugu gito cyane ku isi kuko cyabonye ubwingenge mu mwaka wa 2011 kibukuye kuri Sudan. Nyuma y’imyaka ibiri gusa y’ubwigenge muri Sudan y’Epfo hahise haduka intambara yatejwe no kutumvikana kwa perezida Salva Kiir nuwari visi perezida we Rieck Machar.

VOA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *