Shadow

RDC: Amerika yafunze Ambasade yayo iri i Kinshasa

Leta Zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko guhera ku wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018, ihagarika imirirmo yose Guverinoma ya USA yakoreraga i Kinshasa mu murwa mukuru wa Kongo.

Image result for ambassade des etats unis en rdc                                                  Ibiro bya amabasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Kongo(RDC)

Impamvu ngo ni amakuru yizewe bafite ko hari ibitero by’iterabwoba bitegurwa kugabwa aho iyo Ambasade i Kinshasa.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kemeza ko amakuru y’ifungwa ry’Ambasade ya USA ikorera i Kinshasa ngo yamenyekanye binyuze mu itangazo ubuyobozi bw’iyo Ambasade bwashyize ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize.

AFP, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, byashimangiye inkuru y’ifungwa ry’Ambasade y’Amerika iri i Kinshasa, binongeraho ko ubuyobozi bw’Ambasade ya USA bwahamagariye Abanyamerika batuye i Kinshasa n’abari mu gihugu cyose cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) kuba maso no gukurikiranira hafi ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo babashe kumenya ibizakurikiraho.

Ibi bije habura ibyumweru 4 ngo amatora ya Perezida muri Kongo n’ay’izindi nzego za Guverinoma abe, dore ko ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *