Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino mu Rwanda mu mukino yatsinzemo Kirehe FC 4-0

Ku kibuga cya Kirehe FC i Nyakarambi mu Burasirazuba, ibitego bine bya Rayon byatsinzwe n’abakinnyi Michel Sarpong ukomoka muri Ghana na Jules Ulimwengu w’i Burundi bombi batsinze bibiri bibiri.
Rayon Sports yahise itwara igikombe cy’umwaka w’imikino 2018-2019 nyuma yo kugwiza amanota 69 mu mikino 29 kuko APR FC bahora bahanganye ifite amanota 62 mu mikino 28.
Umukino usoza shampiyona kuri Rayon Sports izawukina na FC Marines tariki ya 1 Kamena 2019 mu gihe APR FC ifite Espoir FC kuri uyu wa Gatandatu ndetse ikazakira Police FC tariki ya 1 Kamena 2019.