Shadow

Rayon Sports yatsinze Police FC ihita ifata umwanya wa mbere

Mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego kimwe (1-0) maze ihita ifata umwanya wa mbere wari ufitwe na APR FC.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Aya manota atatu Rayon Sport yayabomye ku munota wa 85 ubwo Jules Ulimwengu yayiboneraga igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

APR FC yari imaze igihe kirekire yicaye ku mwanya wa mbere yahise itakaza uyu mwanya nyuma y’amakosa menshi bakoze muri iyi minsi ya nyuma harimo gutsindwa na Rayon Sports, kunganya na Kiyovu ndetse na AS Kigali.

Ulimwengu niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Rayon Sports ihise igira amanota 60, ikaba ikurikiwe na APR FC ifite 59, Mukura ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 52.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *