Shadow

Rayon Sports yahamije ko ari ubukombe muri Ruhago

Ikipe ya Rayon Sports yahamije ko ari ubukombe muri ruhago Nyarwanda nyuma yo kubona itike yo kuzakina imikino ya ¼ cy’igikombe cya CAF bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe itsindira gukina muri urwo rwego.

Abakinnyi ba Rayon na Young Africans basuhuzanya mbere y'uko umukino utangira

Rayon Sports yatsinze ikipe ya Yanga yo muri Tanzania isanzwe ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo,ikaba yaratsinzwe igitego 1-0, igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino k’umunota wa 18 gitsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ni umunsi w'amateka kuri Bimenyimana Bonfils utarahabwaga amahirwe                                Bimenyimana Bonfils Caleb watsindiye Rayon Sports

Mu gice cya kabiri Rayon Sports nabwo yakomeje kuyobora umupira ihererekanya inacenga neza, ibona koruneri zigera kuri enye n’uburyo bwiza bubiri bwo gutsinda ariko ntibatera mu izamu.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino wari witabiriwe n’amagana y’abafana ba Rayon Sports. N’abatayifana bari baje kureba uko amateka yandikwa.

Byari ibyishimo birenze ku bafana ba Rayon Sports

Iyi ntsinzi ya Rayon Sports  byayihaye kurenga kuba ikipe y’imbere mu gihugu,biyihesha ijambo mu ruhando Nyafurika dore ko ari ubwa mbere ikipe yo mu karere igera muri iki cyiciro.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda rya kane Rayon Sports iherereyemo ikipe ya USM Alger yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, bityo irangiza ari iya mbere n’amanota 10 mu gihe Rayon Sports yarangije ari iya kabiri n’amanota 9.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *