Shadow

Rayon Sports: Munyakazi Sadate wasimbuye Muvunyi afite intego yo kuyigira ikigo gikomeye

Ikipe ya Rayon Sports FC yabonye ubuyobozi bushya bukuriwe na Munyakazi Sadate, watorewe kuyobora iyi kipe nka perezida asimbuye Muvunyi Paul wari umazeho imyaka ibiri.

Munyakazi Sadate perezida mushya wa Rayon Sports

Inteko rusange ya Rayon Sports yabereye i Nyamata mu Bugesera kuri iki Cyumweru niyo yatoye komite nshya izayobora iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere, isimbura iyari ikuriwe na Muvunyi Paul yayoboraga kuva mu Ukwakira 2017.

Munyakazi Sadate wari usanzwe ukuriye itsinda rigura abakinnyi muri Rayon Sports ni we wagizwe perezida w’ikipe,sanzwe kandi akuriye MK SKy Vision yazanye umushinga wo gufasha Rayon Sports kubaka Stade wiswe ’Gikundiro Stadium’. 

Munyakazi Sadate ni umugabo w’imyaka 38 y’amavuko afite umugore n’abana batanu. Afite impamyabumenyi ebyiri za Kaminuza mu Icungamari (Gestion financiere) akagira n’indi yo mu bw’ubwubatsi,mubihe bitandukanye yagiye agira amahugurwa mu miyoborere.

Munyakazi yavuze ko intego afitiye Rayon Sports ari “..gukomeza imicungire y’ikipe ya buri munsi ku buryo mu minsi iri imbere izaba ari ikigo gikomeye kandi gifite imiyoborere yo mu rwego rwo hejuru.”

Related image
Muvunyi Paul ubu ni perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports

Usibye Komite nyobozi, hatowe n’izindi Komisiyo zizafatanya na Komite Nyobozi.

Abayobozi batowe ku myanya itandukanye ni aba:

Perezida w’icyubahiro : Paul Muvunyi
Perezida : Munyakazi Sadate
Visi perezida wa mbere : Tadee Twagirayezu
Umubitsi : Cyiza Richard
Umunyamabanga : Muhire Jean Paul
Itangishaka Bernard King : CEO
Umunyamategeko : Zitoni Pierre Claver
Itangazamakuru n’itumanaho : Mugabo Justin
Ushinzwe imishinga : Claude Mushimire
Ushinzwe Tekiniki : Eric Nsabimana

Komite Ngenzuzi

Perezida : Dusayidirane Jean Nepo 
Visi perezida : Jean Paul Ndosimana
Umunyamabanga : Gaparayi Justitia

Komite nkemurampaka

Perezida : Umugiraneza Jean Michel

Visi Perezida : Bagwaneza Theopista

Umunyamabanga : Ernest Nsangabandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *