Shadow

Radio Isangano irakataje,kuri ubu irumvwa n’abagera kuri 86%-Ubushakashatsi

Ibyavuye m’ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kumenya uko radio y’abaturage Isangano ikora, uburyo y’umvikana n’ibibazo ihura nabyo,byagaragaye ko ifite abakunzi benshi kuko aho yumvikana yumvwa ku kigero cya 86%.Ni ubushakashatsi bwakorewe mu karere ka Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

Eugene Hagabimana wakoze ubu bushakashatsi avuga ko muri ubwo bushakashatsi basanze radiyo yumva cyane ku kigero gishimishije agira ati “muri ubwo bushakashatsi icyatugaragariye ni uko nibura abantu twabajije bo muri utwo duce nibura 86% bumva radio Isangano rimwe mu cy’umweru,ni ikintu gikomeye kuko ni ukuvuga ngo radio ihafite abakunzi.”

Akomeza avuga ingeri z’abantu bayikurikira ndetse n’ibiganiro byumvwa cyane ati “Ikindi twabonye ni uko abayumva abagabo nibo benshi naho mu biganiro bikunzwe cyane harimo siporo n’amakuru ”

Image result for eugene hagabimana                                                   Hagabimana Eugene,wakoze ubushakashatsi ku mikorere ya Radio Isangano 

Umuyobozi wa radiyo Isangano bwana Jerome Rwasa agendeye kubyavuye muri ubu bushakashatsi avuga ko byagaragaye ko batari ku kigero kibi nubwo urugendo rukiri rurerure:

Ati: “..bidufasha kumenya aho duhagaze,niba tubwira abantu bakatwumva niba tubabwira ibyo bashima ndetse tukanamenya ibyo bifuza kugira ngo dushobore kubishyira mu igena migambi cyane cyane mu gutegura ibiganiro n’amakuru bya radio. Icyo twabonye rero ni uko tudahagaze nabi,kuko imibare itwereka yuko 86% bakurikira radio Isangano ugereranyije n’ayandi maradiyo yumvikana muri aka karere , ariko ntibyatuma abantu birara tugomba gukomerezaho.”

Jerome Rwasa avuga kandi ko ubu bushakashatsi bwabafashije kumenya uko abaturage biteguye gufasha radiyo mu buryo bufatika, “ ..twamenye ko abaturage biteguye kuba abafatanyabikorwa ba radiyo Isangano atari ugutanga amatangazo n’ ibiganiro bishobora kwishyura kuri radio, ahubwo ko abaturage basabye ko radiyo yabegera bakayigaragariza ko ari radiyo yabo  bayitera inkunga yo gutuma ibasha gukora umunsi k’umunsi,ni ukuvuga inkunga y’amafaranga hejuru y’ibitekerezo.”

Kukijyanye naho radio Isangano itumvikana umuyobozi wayo avuga ko bidatinze iki kibazo kiraba cyakemutse,ndetse ikazajya yumvikana hifashishijwe ikoranabuhanga ;

“Mu by’ukuri ikibazo twagize ni uko ibikoresho bya radiyo bigenda bisaza,twashatse ibindi bikoresho tugiye gushyira ku nsakazamajwi bitarenze icyumweru turizera ko hari byinshi bizahindura.”

Umuyobozi wa radiyo Isangano kandi yibutsa ko ubusanzwe radiyo ifite aho igarukira ati : “Na none ariko ntabwo twirengagiza ko radiyo zose zigira aho zigarukira hateganyijwe n’amategeko niyo mpamvu tudashobora kuvuga ko  tuzumvikana hose mu gihugu cyangwa uko abantu bose babyifuza kuko dufite aho tutemerewe kurenga ariko n’ubu aho twemerewe kugera ntabwo tuhagera hose naho tugera ntituhagera neza.”

Image result for jerome rwasa                             Jerome Rwasa umuyobozi wa Radio Isangano

Mukurushaho kumvikana ubu, hari n’ubundi buryo radio Isangano yifashisha bwo gusakazamajwi  hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet ririho muri iki gihe ndetse na porogaramu zigezweho nka tunin, YouTube na livestreaming.

Radiyo y’abaturage Isangano ikorera mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba yashinzwe mu 2010 itangira kumvikana mu 2011 ku murongo wa 89.4 FM,ikumvikana cyane mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke no mu nkegero zatwo. Zimwe muri gahunda zayo zirimo amakuru, imyidagaduro, ibiganiro, amatangazo no kwamamaza ndetse n’izindi serivise zijyanye no gutunganya amajwi.

radioisangano/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *