Shadow

Putin yatunguranye abyinisha Minisitiri wo muri Autriche wakoze ubukwe

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatashye ubukwe bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Autriche, Karin Kneissl warushinze n’umuherwe Wolfgang Meilinger, amubyinisha bidasanzwe.

Ubu bukwe bwa Minisitiri Kneissl w’imyaka 53 na Wolfgang Meilinger wa 54, bwabereye mu gace ka Gamlitz mu Majyepfo ya Autriche hafi y’umupaka wa Slovenia, ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kanama 2018.

Putin yabwitabiriye aherekejwe n’abambari be n’itsinda ry’abaririmbyi ba “Cossack” basusurukije abageni, banataramira ababutashye.

Muri ibi birori, Putin yahaye umugeni indabo, aranamubyinisha.

Umuvugizi we, Dmitry Peskov, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Burusiya ko Umukuru w’Igihugu yahaye umuryango mushya impano zitandukanye zirimo na telemusi yifashishwa mu gutegura icyayi.

Minisitiri Kneissl w’imyaka 53 ari afite akanyamuneza, mu ikanzu yera, yagaragaye yongorera Putin mu gihe babyinaga, na we amutega amatwi.

Perezida Vladimir Putin yaherukaga kugirira urugendo rw’akazi muri Autriche muri Kamena ubwo yatorerwaga gukomeza kuyobora igihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Autriche banenze Minisitiri Kneissel watumiye Putin, bamushinja guhonyora itegeko ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rigenga ububanyi n’amahanga.

Reuters yanditse ko bamwe mu banyapolitiki bakomeye batanyuzwe n’uburyo imisoro yazamuwe mu gukaza umutekano w’uru ruzinduko.

EU yashyiriyeho u Burusiya ibihano mu 2014 nyuma yo gushaka kwegukana agace ka Crimea igakuye kuri Ukraine.

Autriche ni cyo gihugu kitubahirije icyemezo cya EU cyo kwirukana abadipolomate b’Abarusiya nyuma y’uko u Bwongereza bushinje iki gihugu uruhare mu kuroga uwahoze ari maneko wabwo n’umukobwa we.

Putin yatashye ubu bukwe mbere yo kwerekeza mu Budage aho yahuye na Chancellor Angela Merkel, baganiriye ku bibazo bya Syria, Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri gaz mu Burayi.

Babyinnye imbyino zo mu muco wabo, agatoki ku kandi

Perezida Putin abyinana n’umugeni

Putin yabyinishije Minisitiri wo muri Autriche wakoze ubukwe

Putin yageze muri Autriche acungiwe umutekano bihambaye

Umutekano wari wakajijwe ahabereye ubukwe

Kneissl yatumiye Putin mu birori by’ubukwe bwe ubwo yari mu Mujyi wa Vienne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *