Shadow

Polisi y’u Rwanda ifite umuvugizi mushya CP Jean Bosco Kabera

CP Jean Bosco Kabera ni we muvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda. akaba ari nawe komiseri ushinzwe itangazamakuru muri Polisi.

Ubusanzwe yari ashinzwe ishami ry’ibikoresho (Logistics) muri Polisi.Mbere yaho yayoboraga ishuri rya Polisi rya Gishari riri mu Karere ka Rwamagana.

Asimbuye kuri uwo mwanya CP Theos Badege uherutse guhabwa umwanya w’ubuyobozi muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol).Akazajya akorera i Lyon mu Bufaransa ku cyicaro gikuru cya Interpol.

CP Badege yari Umuvugizi wa Polisi kuva mu Kwakira 2016, mbere yaho akaba yari akuriye Urwego rw’Ubugenzacyaha  rwitwaga CID.

Icyo gihe yari asubiye ku mwanya yari yaravuyeho mu myaka itatu yabanje (2013) ubwo yashingwaga kuyobora ubugenzacyaha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *