Shadow

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda biha isura nshya umubano w’ibihugu byombi

Tariki 27 Gicurasi 2021 yinjiye mu mateka y’ u Rwanda n’ Ubufaransa.Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron abaye Perezida wa Kabiri usuye iki gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Ni nyuma y’iminsi mike Raporo z’abahanga z’ ibihugu byobi zerekanye ko Ubufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akiva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’ indenge cya Kigali,Perezida Emmanuel Macron yabanje kwakirwa na mugenzi we Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Nyuma yerekeje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ahavugira n’ijambo,Perezida Emmanuel Macron n’ intumwa ayoboye basubiye muri Village Urugwiro ahabereye ibiganiro byagarutse ku butwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima,ibidukikije,ikoranabuhanga ,umuco ndetse n’ imishinga ikomeye y’ ishoramari.

Ibi biganiro byasojwe no gushyira umukono ku masezerano hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’ amahanga b’ibihugu byombi,Jean Yves Ledriana na Dr Vincent Biruta.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda,Perezida Emmanuel Macron yaje yashyikirije iki gihugu inkingo za Covid-19 ibihumbi 100, ashimangira ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’ u Rwanda na Afurika mu guhashya iki cyorezo,ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba yabigaragaje nk’ikimenyetso nyacyo cy’ubucuti.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *