Shadow

Perezida wa Liberia George Weah kwiga muri kaminuza za leta yabigize ubuntu.

Perezida wa Liberiya George Weah yatanze amahirwe adasanzwe yo kwiga kaminuza za leta aho ubishaka azajya yishyura amafaranga yo kwiyandikisha gusa.

Related image

Perezida George Weah umukuru wa Liberiya yagaragaje ko kwiga amashuri ya Kaminuza bizajya biba ari ubuntu ku biga muri Kaminuza Nkuru ya Liberiya ndetse no muri Kaminuza zose za Leta hakazajya hishyurwa gusa amafaranga yo kwiyandikisha. Ni amahirwe yatanze ku banya Liberia aho bazigira ubuntu muri kaminuza kuva batangiye kaminuza kugeza basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza.Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ubutumwa bwa perezida Weah bwanejeje benshi bamushimira iki gikorwa cyiza akoze ariko harimo n’abibaza niba koko bizashoboka cyangwa ari imikino. Hari n’abatatinye kumunenga bagaragaza ko icya mbere Liberiya ikeneye atari iyo myigire y’ubuntu kuko na bamwe mu bize ntacyo bari gukoresha ibyo bize. Ko ahubwo ari ugushyiraho imishinga itanga imirimo kubanyaliberiya benshi bugarijwe n’ubukene.

Ubusanzwe muri Liberia kwiga icyiciro cya kabiri muri kaminuza ntibijya munsi y’amadorali 1000$ ku mwaka ibi bigasa n’ibitoroshye ku banyaliberiya batari bacye bugarijwe n’ubukene.

George Tawlon Manneh Oppong Ousman Weah, ni Perezida wa 25 mu gihugu cya Liberiya. Mbere yo kwinjira muri Politike, yahoze ari umukinnyi w’umunyamwuga mu mupira w’amaguru akaba yarabimazemo imyaka 18 kugeza mu mwaka w’2003 ahagaritse gukina umupira w’amaguru.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *