Shadow

Perezida Kagame yabwiye Patriots ko Gutsindwa ari isomo

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021 mu biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame yakiriye ikipe ya Patriots Basketball Club nyuma yo kwegukana umwanya wa 4 mu mikino y’irushanwa rya BasketBall League-BAL yaberaga mu Rwanda.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame yashimiye abakinnyi b’ ikipe ya Patriots Basketball Club uko bitwaye muri iri rushanwa, yasabye abakinnyi bose kwishimira aho bageze muri iri rushanwa nubwo bagize amahirwe make ntibabasha kuryegukana.

Yagize ati “Niba hari igikomeza abantu kurushaho ni ugutsinda. Ndabashimira uko mwitwaye muri BAL. Nizera ko mwababajwe n’uko mutatwaye igikombe ariko ntekereza ko mukwiye kwishima, mwishime kuko mwashimishije abandi.”

Yakomeje ababwira ko ibyo batagezeho muri iyi mikino bagomba gukora uko bashoboye bakazabigeraho mu minsi iri mbere, yabikukije kandi ko bagomba kumenya ko gutsinda no gutsindwa biri mu bigize ibice by’ubuzima ariko icyangombwa akaba ari ukumenya ko gutsindwa byabafasha gutegura neza uko bazashaka intsinzi ubutaha.

Mu gusoza ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repulika yabijeje ko nka Leta bafite intego yo gukora ibishoboka byose kugira ngo bateze imbere umukino wa Basketball imbere hamwe n’indi mikino.

Irushanwa rya BAL ryaberaga mu Rwanda kuva tariki 16 Gicurasi risozwa tariki 30 Gicurasi,ryahuje amakipe 12,ryegukanywe n’ ikipe ya Zamalek yo mu Misiri itsinze US Monaster.


            Mugabe Aristide kapiteni wa Patriots BBC ashyikiriza impano Perezida wa Repubulika

 


  Bafashe ifoto y’u Rwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *