Shadow

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yasuye u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida Antoine Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, waje mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Perezida Félix Tshisekedi, akigera ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu, yakiriwe na Perezida Paul Kagame bahita bajyana mu modoka imwe.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriye Perezida Tshisekedi mu Karere ka Rubavu, baganirira muri Serena Hotel mu mujyi wa Gisenyi, nyuma yo gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021.

Abakuru b’Ibihugu byombi basuye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu banirebera ingaruka zatewe n’imitingito yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, banagirana ibiganiro bonyine(tête a tete).

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, Perezida Kagame na we azagirira uruzinduko i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Nyuma yo gusura tumwe mu duce twagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, biteganyijwe ko abakuru byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Biteganyijwe kandi ko intumwa z’ibihugu byombi zizashyira umukono ku masezerano, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na RDC.

 

 

IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *