Shadow

Pedro Castillo wigishaga mu mashuri abanza yatorewe kuba Perezida wa Peru

Pedro Castillo umugabo w’imyaka 51, wigishije mu ishuri ribanza kuva mu 1995 kugeza mu 2020 utari azwi cyane yatunguranye atorerwa kuba umukuru w’igihugu cya Peru.

Pedro Castilloari kuvuga mu kwiyamamaza mu kwezi kwa gatanu

Yagaragaje akayihayiho ka politiki mu 2002 ubwo yiyamamarizaga kuba umuyobozi w’akarere (mayor) agatsindwa, yamenyekanye bwa mbere mu 2017 mu myigaragambyo igendanye n’imishahara y’abarimu.

Nubwo atari azwi cyane mu mijyi, uyu mwaka yiyamamarije kuba perezida, mu buryo butunguranye atsinda icyiciro cya mbere, ahigitse abandi bakandida 17. Arakomeza atsinda Keiko Fujimori, wahabwaga amahirwe unashyigikiwe n’abakuriye abacuruzi, akaba n’umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Peru Alberto Fujimori.

Pedro wavukiye mu gace k’icyaro kari mu dukennye cyane mu gihugu, yakuze afasha ababyeyi be batize imirimo y’ubuhinzi. Ari umunyeshuri muto, yagendaga n’amaguru amasaha arenga abiri kugira ngo agere ku ishuri.

Nyuma yaje kuba umwarimu ku ishuri ribanza, akazi yakoze imyaka 25, n’umukuru w’urugaga rwabo. Mu gutumbagira akagera ku butegetsi, nubwo nta nararibonye na nke ku butegetsi, muri uyu mwaka 2021 yatorewe kuba perezida wa Peru atowe cyane n’abo mu cyaro aho yakuriye.

Mu kwiyamamaza Pedro Castillo yari afite intero igira iti: “Ntihazongere kubaho umukene mu gihugu gikize!” ni mu ntego yo kuvuganira abaturage ba Peru barakajwe n’ubukene. Rimwe yagize ati: “Nzi ibyo ari byo gukubura ishuri.”

Pedro Castillo wiyita umuntu wa rubanda, avuga ko iki gihugu kitigeze kiyoborwa mu nyungu za rubanda nyamwinshi, kandi yasabye ko haba “impinduka zikomeye” mu kurwanya ubukene n’ubusumbane, zirimo guhindura itegeko nshinga.

BBC ivuga ko abatavuga rumwe na we bagerageje kumugaragaza nk’umuhezanguni ufite aho ahuriye n’imitwe y’inyeshyamba zifite amatwara ya gikomunisti, ibyo we ahakana.

Abamunenga kandi bavuga ko imwe mu migambi ye ishyira mu kaga iki gihugu kiri mu bifite ubukungu butajegajega muri Amerika y’Epfo.

Uyu mugabo yavuze ko ataje kwigwizaho ubukire, ahubwo ko ashaka ko umushahara we uzaba ungana n’uwo yahembwaga nka mwarimu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *