Shadow

Patriots BBC yatangaje abakinnyi izifashisha mu irushanwa rya Baskletball Africa League

Patriots BBC izaba ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Baskletball Africa League rizatangira kuri iki cyumweru tariki 16 Gicurasi, yatangaje abakinnyi 13 izakoresha muri iri rushanwa. 

Patriots BBC - Wikipedia

Iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi rizasozwe ku wa 30 Gicurasi, rizabaera muri Kigali Arena aho rizitabirwa n’amakipe 12.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu nibwo amakipe yose yatangaje abakinnyi azifashisha muri iri rushanwa.

Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi. Izasubira mu kibuga tariki ya 19 Gicurasi ikina na GNBC mu gihe izasoreza kuri US Monastir nyuma y’iminsi itatu.

Uretse J. Cole, iyi kipe yatangaje undi munyamerika uzayikinira ari we, Brandon Costner, izaba ifite kandi umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Prince Ibeh.

Patriots BBC izaba itozwa n’Umunyamerika Alan Major yungirijwe na Emmanuel Mavomo na Benson Oluoch Ogolla.

Abakinnyi Batriots BBC izakoresha na nimero bazaba bambaye

2. Mugabe Arstide
5. Sagamba Sedar
10. Gasana Sano
11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
12. Kenneth Gasana
14. Bush Wamukota
15. Jermaine Cole
22. Dieudonne Ndizeye
23. Steve Hagumintwari
24. Jean Paul Ndoli
32. Prince Ibeh
33. Brandon Costner
34. Elie Kaje

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *