Friday, February 26
Shadow

Past.Ezra Mpyisi yahishuye ibanga ryo kuramba

Pasiteri Mpyisi Ezra w’imyaka 97 ni umwe mu bantu bakuru bari mu Rwanda bazi byinshi haba ku mateka y’u Rwanda k’umuco ndetse no ku iyobokamana.Aragira icyo avuga kucyo umuntu yakora kugira ngo abashe kubaho igihe kirekire

Image result for Pasiteri Mpyisi Ezra
Pasiteri Ezra Mpyisi ngo kuramba ni ubuntu bw’Imana

Kuri ubu ni umusaza uzwiho kuvugisha ukuri dore ko we ubwe yivugira ko yataye igihe kinini abeshya abantu bitewe no kutamenya kuko ibyo yababwiraga abyita ijambo ry’Imana yabaga yabifashe mu mutwe kandi akabitanga nka gasuku.

Muri byinshi biba biteye amatsiko kuri Ezra Mpyisi bituma yegerwa kenshi n’itangazamakuru ku gira ngo amare amatsiko ya benshi kubyo baba bibaza bagamije kumva uko abizi cyangwa icyo abivugaho.

Kuri iyi nshuro reka tugaruke ku kibazo kigendanye n’icyo umuntu yakora kugira ngo abashe kubaho igihe kirekire;abashe kuba yagera ku myaka nk’iyo uyu musaza agezeho.

Pasiteri Ezra Mpyisi kuri iyi ngingo yemeza ko nta rindi banga ryo kuramba usibye ubuntu bw’Imana bwo nyine,naho ubundi ntacyo umuntu ku giti cye yakora.

Ariko kandi Pasteur Mpyisi hari ibintu bitatu asaba buri wese kwitwararika byatuma umuntu aramba;

Agira ati “Igituma abantu bataramba ni urwangano kuko iyo umuntu yishyizemi kwangana apfa imburagihe.Kwirinda kubatwa n’inzoga ndetse no gusambana,ibyo bintu bitatu bisazisha abantu bakiri abasore.”

Akomeza agira ati “Ibyo bintu uko ari bitatu biragatsindwa nizo ntwaro za satani;nicyo gituma mwiba leta,satani ikabaha ibihembo byo kunywa inzoga za buri mu goroba ahari akabari hose ukagira ngo ni umukuru w’igihugu wahaje. U Rwanda rufite ikibazo kuko aho mu nzoga niho ubusamanyi buri, ni naho ubugambanyi buri. Ng’ibyo ibintu bisazisha abantu bakajijwa.”

Mpyisi agira inama abantu bose kumenya Imana umuremyi wa byose biriho,bidashingiye ku madini ahubwo bagashingira ku gitabo cyayo bibiliya.Asaba buri wese gukora ibyo Imana ishaka akazibukira gutegekwa n’ibyaha kuko icyaha ariyo soko y’ibibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *