Shadow

Pasiteri Rick Warren uyobora Saddleback church arashaka umusimbura

Pasiteri Rick Warren umushumba mukuru mu itorero Saddleback yatangiye gushakisha umushumba mushya umusimbura ku buyobozi bw’iri torero yashinze mu myaka 40 ishize .

Pastor Rick Warren blames son's death on depression
                                  Pasiteri Rick Warren washinze  Saddleback Church

Rick Warren w’imyaka 67 wanditse igitabo cyamamaye “Purpose Driven Life” cyahinduwe mu Kinyarwanda “Ubuzima bufite intego” Mu nyigisho yatanze mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko arimo gushaka umushumba “uza mu gisekuru gishya ” uzamusimbura, kandi ko umugambi we ari uwo guhinduka mu nshingano z’imbere.

Ati: “Muri iki cyumweru gitaha, tugiye gutangira gushakisha ku mugaragaro uzansimbura.”

Mu isezerano yabasezeranyije yagize ati: “Ntabwo ari iherezo. Ntabwo ari n’intangiriro y’imperuka. Ni intangiriro y’intangiriro, ariko tugiye gutangira gushaka umushumba w’igihe kizaza uzansimbura akayobora umuryango wacu, ejo hazaza. ”

Yavuze ko we n’umugore we Kay bari bazi ko uyu munsi uzagera kandi ko bari bategereje igihe cyiza cy’Imana kugira ngo batangire inzira yo gushaka umushumba uza kuyobora Saddleback.

Asobanura uburyo yaje gufata icyemezo cyo gutangira gushakisha, Warren yavuze ko we na Kay biyemeje imyaka myinshi ishize yo kuyobora iryo torero mu myaka 40. Igihe itorero ryizihizaga iyo ntambwe muri Mutarama 2020, bombi barasenze bumva icyo Imana ibasaba.Yavuze ko bombi bumvise Imana ivuga ko “iki ari cyo gihe” cyo kurekera undi muntu.

Intego ye ni ugukora “inzibacyuho yoroheje mu ruhare rutagaragara nk’umushumba washinze itorero.” Ati: “Ubu, iki ni icyemezo gikomeye kuko ari njye mushumba wenyine uyobora umuryango w’itorero ryacu.”

Yongeyeho ko gushakisha ari igikorwa cyo kwizera. Ati: “Ntugomba kubona intambwe ya nyuma mbere yo gutera intambwe ya mbere. Uratera intambwe ya mbere yo kwizera.”

Itorero Saddleback ni rimwe mu matorero ya gikirisitu afite abayoboke benshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho abitabira amateraniro bari hejuru ya 23.000 mu mpera z’icyumweru.

Lake Forest Campus
                                     Rick Warren ari gusezera

Saddleback Church in Lake Forest California
                  Urusengero Saddleback Church ikoreramo

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *