Shadow

Pasiteri Hortense Mazimpaka ahamya ko nta mukirisito wari ukwiye gukena

Pasiteri Hortense Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center avuga ko nta mukirisito ukwiye gukena kuko muri Bibiliya harimo amasomo menshi asaba abakirisito gukoresha amaboko yabo kugira ngo batazakena hakabamo n’amasezerano menshi ahamya ko Yesu akiza ubukene abamwizeye.

Pasiteri Hortense Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center ahamya ko nta mukirisito wari ukwiye gukena

Pasiteri Hortense ashingiye ku isomo ryo muri Luka 4: 18 yavuze ko imwe mu mpamvu zazanye Yesu ari ugukiza abakene ubukene bwabo.

Ati: “Abantu benshi ntibakunda ko tubivuga kuko baravuga ngo yari umukene, ariko Yesu ntabwo yari umukene, yihinduye umukene kugirango wowe nanjye adutungishe, ushobora kumuha izina ukavuga ko ari umwami ukura umutindi ku cyavu akamwicaranya n’ibikomangoma, nta cyo bitwaye kuko mu byo yasigiwe no mu byo yivuzeho na byo yarabivuze, yaravuze ngo naje kugira ngo mbwire abakene bose ko muri Kristo harimo gutungishwa.”

Ngo umukirisito ashobora kutaba uwa mbere ukize ku isi, ariko ngo Yesu uko byagenda kose Yesu hari ubukene akiza abamuyobotse.

Ati: “Ushobora kutaba umumiliyarideri ariko hari ubutindi yagukuramo, ….muri we harimo imbaraga zamara ubukene umuntu wese…simvuga ubukene bwo mu mutima ndavuga ubukene bwo muri uyu mubiri”.

Yavuze ko: “Abakirisito nta mpamvu bafite zo gukena kuko ubukene ntawe bwatungisha…ariko bafite impamvu zo gukira kuko bashobora kuba amaboko y’abashonje…” .

Pasiteri Mazimpaka yanavuze ko muri Bibiliya harimo zimwe mu mapanuro Pawulo yagiye aha abakirisito zabafasha gukora bagakira.

Mu gushimangira iyi ngingo yifashishije amasomo yo mu Abefeso 4:28: “Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugirango abone ibyo gufasha umukene, no muri Yesaya 3: 10: “Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.”

Hortense ashingiye kuri aya masomo, yagize ati: “Ubukene bwakagombye kubarizwa mu bantu bataratangira urugendo rw’agakiza kuko mu byazanye Yesu harimo kuvuga inkuru nziza z’umukiro….Kugubwa neza byari byaragenewe abakiranutsi, mubyazanye Yesu harimo no kugirango tugubwe neza.”

Hortense avuga ko umuntu wakiriye Yesu adakwiye kurangwa n’ubunebwe kuko Yesu afite uburyo bwose bwo kumwongera imbaraga no kumwereka imikorere yatuma agera ku bukire.

Kubw’ibyo, ngo nta mpamvu n’imwe umukirisito afite yatanga yatumye adakira ngo agire ubutunzi bwinshi.

ibyishimo/IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *