
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyagiranye amasezerano y’imyaka 25 n’ikigo Imizi Ecotourism Development Ltd, yo gutunganya no gucunga Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, ku buryo ihinduka igice gikorerwamo ubukerarugendo mu gihugu.
Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba cyimeza rya Gishwati -Mukura riherere mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane, yitezweho gutanga umusanzu mu kwinjiza amadevize binyuze mu bukerarugendo n’izindi nyungu zituruka ku bidukikije.
Iyo pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na Hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na Hegitari 1 988.
IGISUBIZO.COM