Kuwa gatandatu tariki ya 15 Nzeri, ubwo yari mu mugi wa Cicile mu Butariyani papa Faransisiko wa I yatanze ubutumwa butoroshye ahamagarira rubanda kwitandukanya n’inkozi zibibi zizwi nka Mafiya.
Papa Faransisi ari mu baturage batuye aho padiri Don Giuseppe Puglisi yari atuye
Mu magambo ye papa yagize ati “ntabwo ushobora kuba kwizera Imana ngo wongere ube umu mafiya,nta mu mafiya w’umukirisito ubaho kuko ubuzima bwa kimafiya ni igitutsi imbere y’Imana y’urukundo ” yakomeje agira ati “uyu munsi dukeneye abagabo n’abagore buzuye urukundo, ntabwo dukeneye abagabo n’abagore bahindutse icyaha. Murekere aho kwitekerezaho no gukunda amafaranga gusa,muhindukire mube abemera banyabo”
Ubu butumwa papa yabutangarije abayoboke ba kiriziya gatorika basaga ibihumbi 100,bari bateraniye mu muhango wo kwibuka padiri Don Giuseppe Puglisi umaze imyaka 25 yishwe na mafiya azira kuyirwanya abinyujjije mu bikorwa byo kwita ku rubyiruko aruhangira imirimo.
Don Giuseppe Puglisi umaze imyaka 25 yishwe na mafiya
Uyu mu padiri Don Puglisi umaze imyaka itanu ashyizwe mu bahire ba kiriziya gaturika biganisha kuzagirwa umutagatifu, akiriho yaranzwe no kwita ku rubyiruko. Ibyo bikorwa bye bikaba byarabangamiraga mafiya kuko itabonaga uburyo yigarurira urubyiruko rwabaga ruhugiye mu nyigisho no mu mirimo rwahangiwe n’uyu mu padiri.
Muri uyu muhango papa yahamagiriye rubanda kwurwanya bivuye inyuma Abamafiya, yagaragaje uburyo bwo guhangana n’utu dutsiko tw’inkozi zibibi aho asaba buri umwe wese kwita ku rubyiruko,rufashwa kubona imirimo kuko aricyo cyonyine cyabuza izi nkozi zikibi kubona abayoboke.
Papa kandi yasobanuye uko uru rugamba rutoroshye cyane ko aba bazwi nka Mafiya bamaze no kwinjira muri kiriziya aho usanga hari bamwe mu bihaye Imana babarizwa muri utu dutsiko.
Ubusanzwe Mafiya ifatwa nk’umuryango mugari w’inkozi zibibi,zirangwa n’ibikorwa bitemewe n’amategeko nko gucuruza ibiyobya bwenge,gukora uburaya,gukora amafaranga,gucuruza imbunda n’ibindi.
Muri uyu mugi wa Sisile papa yari yasuye,niho habarizwa umutwe w’Abamafiya bo mu itsinda rizwi nka Cosa Nostra,iri tsinda akaba ariryo rifatwa nk’iriyoboye Mafiya ku rwego rw’isi.
la-croix/IGISUBIZO.COM