Shadow

Ole Gunnar wa Man Utd yasabye imbabazi abafana ateguza impinduka

Image result for Ole Gunnar
Ole Gunnar Solskjaer yasabye imbabazi abafana kandi ngo agiye gukora impinduka mu ikipe

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer w’ikipe ya Manchester United yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe kubera kwitwara nabi mu mukino ikipe ye yakinnye na Everton yabatsinze ibitego 4-0.

Manchester United imaze gutsindwa imikino itandatu mu mikino umunani iheruka gukina mu marushanwa yose. Ubu iri ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona.

Ole Gunnar yabwiye televiziyo Sky Sports ati: “Kuva ifirimbi itangiza umukino ivuze, ibintu byose byagenze nabi”.

Yongeyeho ati: “Ndagira ngo nsabe imbabazi abafana. Nibo bonyine uyu munsi babashije guhagarara bemye, twe byatunaniye”.

Ole Gunnar yavuze ko Everton yabarushije mu bice byose, bityo asaba imbabazi ku kwitwara nabi kw’ikipe ye.

Ibitego bya Richarlison, Gylfi Sigurdsson, Lucas Digne na Theo Walcott, n iko gutsindwa kwa mbere gukabije kwa Manchester United muri uyu mwaka w’imikino. Kuri uyu mukino, iyi kipe yageze ku munota wa 86 itaratera na rimwe mu izamu rya Everton.

Mu rwego rwo gukemura imyitwarire y’ikipe y Man U,Ole yateguje impinduka zikomeye mu ikipe.kuko asanga hari abakinnyi batagomba gukomeza nyanayo mugihe yifuza ko ikipe yitwara neza.

Gary Neville has slammed Manchester United's key players after the Everton defeat
Gary Neville yatangaje abo abona ko Ole Gunnar yaheraho abirukana muri Man Utd

Gary Neville umwe mubafatwa nk’abasobanukiwe n’ibya ruhago akaba by’umwihariko akaba inararibonye ku ikipe ya Manchester United dore ko yayikiniye imyaka 20,yatangaje bamwe mu bakinnyi abona ko Ole Gunnar adakwiye gukomezanya nabo muri Manchester United.Abo barimo Marcus Rashford, Anthony Martial, Romelu Lukaku, Alexis Sanchez ndetse na Paul Pogba, kuko abona badatanga umusaruro nkuwo bari bitezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *