Shadow

Ubwiyongere bw’abaturage umukoro ku iterambere ry’u Rwanda

Mu gihe imibare igaragaza ko nibura mu Rwanda havuka abana bari hejuru y’ibihumbi 300 buri mwaka, abasesenguzi basanga ibi bisigira igihugu umukoro wo gutekereza ku bizafasha aba baturage mu bihe biri imbere nko kubabonera ubutaka bwo guturaho, guhinga, amashuri, ibizabatunga, imirimo n’ibindi.

Rwanda |Leta ishakira ikibazo aho kitari |Ubwiyongere bukabije bw'abaturage  |Abana 38% baragwingiye - YouTube

Iyo uganiriye n’abaturage b’ingeri zitandukanye bakubwira ko babona umubare w’abaturage ugenda wiyongera, ibi ngo babishingira ku mubare w’abana bavuka.

Niyonzima J.Claude utu mu karere ka Gasabo, avuga ko igituma imibare izamuka ari abana b’abakobwa babyarira mu ngo iwabo.

Igipimo cy’ubwiyongere bw’abaturage cy’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, kigaragaza ko mu mwaka wa 2020 hari hateganijwe kuvuka abana ibihumbi 364 342, ariko imibare ikaba yerekana ko mu bitabo by’irangamimerere handitswe abana ibihumbi 312 678 bangana na 85% by’abagombaga kuvuka.

Abana b’abahungu bavutse ni ibihumbi 158 450, abakobwa bakaba ibihumbi 154 228.

Umwaka wa 2019 wo handitswe abana ibihumbi 313,398 ni ukuvuga 87% by’abana ibihumbi 360 389 bari bateganijwe kuvuka muri uwo  mwaka.

Uku kwiyongera kw’abaturage basaga ibihumbi 300 buri mwaka, abenshi bavuga ko uyu mubare ungana n’abatuye akarere kamwe.

Umuvugizi w’imiryango itari iya leta, Dr.Nkurunziza Joseph Ryarasa avuga ko n’ubwo ubwinshi bw’abaturage ari imbaraga z’igihugu, ngo bikwiye guha umukoro leta n’abafatanyabikorwa bayo ku bizabafasha mu bihe biri imbere kugira ngo aba baturage batazaba umuzigo ku gihugu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *