Shadow

OIF:Louise Mushikiwabo umukandida rukumbi, Michaëlle Jean yasabwe gukuramo akarenge.

Umunya-Canada Michaëlle Jean wari umunyamabanga mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa kuva mu 2014 akaba yarari no kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri yasabwe n’igihugu cye cya Canada gukuramo kandidatireye agaharira umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo bahatanira uyu mwanya.

Image result for Louise Mushikiwabo Michaëlle Jean    Louise Mushikiwabo (ibumoso) arahabwa amahirwe yo gusimbura Michaelle Jean(iburyo)

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye byo muri Canada, aravuga ko Michaëlle Jean yasabwe guhagarika icyifuzo cye cyo kwiyamamariza gukomeza kuyobora OIF,nyuma yo kubona ko adashyigikwe ugeranyije na mugenzi we bahanganye ushyigikiwe n’ibihugu byinshi kandi bifite ijambo muri uyu muryango birimo Ubufaransa n’Ububirigi udasize ibihugu bya Afurika byemeje gushyigikira umukandiada umwe.

Michaëlle Jean yakomeje umutsi akomeza guhatana yirengagije ko yasabwe guhagarika kandidatire ye,ariko yaje kubona ko amazi atakiri yayandi nyuma yaho igihugu cye kuri uyu wa kabiri cyatangaje k’umugaragaro ko kitamushyigikye,kikajya ku ruhande rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Mu ijwi rya Minisitiri wa Canada ushinzwe Ubukerarugendo, Indimi zemewe n’Umuryango wa Francophonie, Mélanie Joly,yemeje ko batagishyigikiye Jean ahubwo biyunze ku mubare munini w’ibihugu bishyigikiye Louise Mushikiwabo. Guverinoma ya Canada yakomeje ivuga ko ntacyo itakoze ariko ko Muchaelle Jean yabyitwayemo nabi.

Nyuma yo kubona ko atagishyigikiwe amakuru aravuga ko mbere yuko imirimo y’inama ya 17 ya Francophonie itangira Michaëlle Jean aza kuba yatangaje ko ahagaritse kandidatire ye kugira ngo imirimo y’inama igende neza ifite icyerekezo kimwe,ariko biracyaganirwaho n’inzego bireba.

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru tvanouvelles.ca, Icyemezo cya Canada cyo gukura amaboko kuri Michaëlle Jean Canada yagifashe nyuma yo kwemererwa n’ Ubufaransa ko nabwo buzayishyigikira mu rugendo irimo rwo gushaka umwanya udahoraho mu kanama gashinzwe umutekano muri ONU.

Minisitiri w’intebe wa Quebec Francois Legault yagize ati “Iki ni igihe cyo guha umwanya imiyoborere mishya.”
Ibi bikaba byongereye amahirwe ya minisitiri  Mushikiwabo yo gutorwa.

Amatora y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ateganyijwe kuba mu nama izabera i Erevan muri Armenia tariki 11 na 12 Ukwakira 2018, ni yo izatorwamo uzayobora uyu muryango mu gihe cya manda y’imyaka ine iri imbere.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *