Shadow

Obama na Clinton barusimbutse

Muri USA inzego z’umutekano zikorera mu ibanga (Secret service) zatangaje ko hari ibintu biturika byoherejwe nk’ubutumwa (mail) mu rugo rwa Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton. Ibisa nabyo kandi byoherejwe ku biro bya Barack Obama biherereye i Washington DC.

Ibisasu biturika byoherejwe mu rugo rwa Hillary na Bill Clinton no ku biro bya Barack ObamaBarack Obama,Hillary na Bill Clinton baose bose babaye abayobozi bakomeye ba US

Ni kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira,ibisasu bibiri biturika byoherejwe nk’ubutumwa mu rugo rwa Hillary Clinton wahoze ari umunyamabanga wa leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo we Bill Clinton we yabaye perezida.

Ibisasu kandi bisa n’ibyoherejwe kwa Hillary na Bill Clinton byoherejwe nanone nk’ubutumwa mu biro bya Barack Obama nawe wari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika. New York Times ivuga ko ibi bisasu kandi biri mu mimerere imwe n’ibyasanzwe mu rugo rw’umuherwe George Soros kuri uyu wa mbere, uyu nawe ni umwe mu bakunze gushyigikira politiki za Obama na Hillary Clinton, bose baba mu ishyaka ry’abademokarate.Kuri ubu hakaba hari gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba ibi bsasu byaba bifite inkomoko imwe.

Yaba Obama, Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton, bahabwa na leta uburinzi bwihariye bw’aba barinda umutekano mu ibanga (secret service), ari nabo babashije gufata ibi bisasu mbere y’uko bigera kubo byari byoherejweho.Ibi bisasu byatahuwe we n’abashinzwe gusaka bakoresheje ibyuma bya kijyambere (screening), aho babanje kureba ikiri muri ubu butumwa bwari bwohererejwe aba bahoze ari abayobozi ba leta zunze ubumwe za Amerika.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *