Shadow

Nyuma y’imyaka 24 Kiriziya Paruwasi ya Nyange ishenywe hubatswe indi nshya.

Mu muhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Nyange imaze ishinzwe, abakirisitu b’iyi paruwasi banafunguriwe ku mugaragaro Kiliziya nshya ya Paruwasi bazajya basengeramo.Uyu muhango wabaye ku itariki 8 Nzeri 2018, witabiriwe n’abakristu b’iyi Paruwasi, abakristu batandukanye ba Diyosezi Gatolika ya Nyundo, abakristu bavuka muri Paruwasi ya Nyange bakaba batuye hirya no hino mu gihugu, abashumba ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta.

                                                        Inyubako nshya ya kiriziya ya paruwasi ya Nyange

Iyi kiliziya yubatswe nyuma y’imyaka igera kuri 24 abakristu b’iyi Paruwasi bari bamaze basengera hanze, mu mahema kuko nta nyubako bari bafite. Nkuko bigarukwaho mu mateka ya Nyange, iyari kiliziya ya Paruwasi ya Nyange yasenywe mu 1994 ubwo yari yahungiyemo abatutsi baturutse hirya no hino mu duce dukikije iyi Paruwasi bakayisenyerwaho hifashishijwe imashini. Ubu aho yahoze hakaba hubatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwa Nyange  ruruhukiyeho imibiri y’abarenga ibihumbi bibiri.

Mu ijambo uhagarariye intumwa ya Papa mu Rwanda yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango; yabwiye abakristu b’i Nyange ko iyi kiliziya nshya batashye igomba kubabera intangiriro y’ubukristu bushya bushingiye ku bwiyunge bw’abana b’Imana. Yagize ati “Nyange kimwe n’ahandi, yanyuze mu bihe bishaririye by’amateka y’iki gihugu, ubu noneho ubu butaka bwasheshweho amarira y’abana b’aka karere, bukabona akababaro bagize n’ibyabagwiririye byose iyi kiliziya nshyashya ibaye uburyo bwo gutangira ibihe bishya.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi mihango itagira uko isa, Nyagasani aradusaba kuvugurura  imitima yacu tugendeye ku bushyashya bw’iyi ngoro, natwe ingoro z’Imana tugomba kuvugurura imitima yacu tuyikiza ubwandu bw’icyaha cyane cyane icy’urwango.”

Mu ijambo rya Perezida w’inama nkuru y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Myr Filipo Rukamba yagarutse ku mateka y’iyi Yubile ya Paruwasi ya Nyange aho yavuze ko harimo ibyo kwishimira hakabamo n’ibibabaje. Yakomoje ku mateka yabereye i Nyange mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatusti mu 1994 aho uwari umusaserdoti muri iyi Paruwasi Athanase Seromba yagize uruhare mu gufatanya n’abagizi ba nabi maze bakica abahigwaga. Yagize ati “Uwari umushumba yahindutse ikirura,[…]ni icyago gikomeye rero twagize muri Kiliziya yacu. Turasaba imbabazi, tuzisabira abakristu bishe, ndetse na mugenzi wacu utaritwaye neza”.

Yakomeje agaruka ku byiza byaranze amateka y’i Nyange aho mu 1997 abanyeshuri banze kwitandukanya na bagenzi babo mu gihe bari babisabwe n’abacengezi bashakaga kongera kumena amaraso bashingiye ku bwoko. Yagize ati“ Nyange yanatweretse n’ubutwari bukomeye bwagizwe n’abanyeshuri banze kwitandukanya bakurikije amoko.” Yongeye kwibutsa intego igenderwaho muri uyu mwaka wahariwe ubwiyunge  muri Kiliziya mu Rwanda aho abakristu bahamagarirwa kwiyunga n’Imana, kwiyunga hagati yabo ndetse bakaniyunga n’ibidukukije.

Paruwasi ya Nyange ni imwe mu maparuwasi 26 agize Diyosezi ya Nyundo. Igizwe n’amasantarali 8, ikaba ifite abakristu  barenga ibihumbi mirongo itandatu (60.000). Yashinzwe muri Kanama  1943 yitirirwa Bikira Mariya ajya Gusura Elizabeti, ishingwa n’uwari umushumba wa vicariati ya Kabgayi  ariwe Myr Deprimozi afatanyije n’abapadiri bakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Muyunzwe. Mu myaka 75, iyi Paruwasi yibarutse abihayimana batandukanye barimo abapadiri 24, abadiyakoni 2, abafureri n’ababikira 15.

 

Kinyamateka/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *