Shadow

Nyuma y’igihe bamaze basengera mu ihema Abayisilamu b’i Bwishyura bagiye kubakirwa umusigiti ugendanye n’igihe.

Bwishyura: Taliki ya 26 Ugushyingo uyu mwaka habereye igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umusigiti wa Bwishyura,umuyobobozi mukuru w’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda akaba yaravuze ko uzaba ugendanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kibuye.

Image result for Mosque

Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umusigiti wa Bwishyura, cyishimiwe n’Abayisilamu bo mu murenge wa Bwishyura na Rubengera.

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Isilamu bagize bati: “twasengeraga muri shitingi ariko kubera Imana tugiye kubona umusigiti ugendanye n’igihe”

“Iyi ni intangiriro y’ibikorwa bya kijyambere bya Isilamu,abaterankunga bavuze ko hari byinshi bizakorwa birimo kwishyurira abana amashuri,kubaka amashuri n’amavomo y’amazi no kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza batarobanuye.Intego yabo ni ukugeza buri Munyarwanda ku iterambere ”

Sheikh Nshimyimana Saleh umuyobozi w’ungirije w’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda avuga ko umusigiti ugiye kubakwa uzaba ugendanye n’igihe wubahirije igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kibuye.

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda asaba n’Abayisilamu kugira umuco wo kwigira bishaka mo ibisubizo by’ibibazo badategereje ibitutse ahandi bakanagira uruhare mu bibakorerwa.

Umusigiti wo mu murenge wa Bwishyura wasenywe mu ikorwa ry’umuhanda uva ku murenge wa Bwishuyura ugana i Karongi,kuri ubu ugiye kubakwa ku nkunga y’umuryango uhuje Abanya-Oman mu karere k’ibiyaga bigari.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *