Shadow

Nyirarukundo Salome yegukanye Marathon ya Montréal

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yongeye kwandika amateka, yegukana umwanya wa mbere mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka umujyi wa Montreal muri Canada ‘Marathon de Montréal’.

JPEG - 78.3 kbNyirarukundo yegukanye Marathon ya Montréal akomeza kwandika amateka

Iri siganwa ryabaye ku cyumweru tariki 25 Nzeri ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 12 baturutse mu bihugu 61 byo hirya no hino ku isi.

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome w’imyaka 21, wari witabiriye iri siganwa bwa mbere ribaye ku nshuro ya 28 yakoresheje amasaha 2: 28.02, mu bilometero 42 bakoze.

Nyirarukundo wari wanikiye bagenzi be, yakurikiwe n’Umunyakenyakazi Joan Kigen yari yahaye intera y’iminota itatu na Emebet Anteneh wo muri Ethiopia wakoresheje 2h43’24’’ wahageze ari uwa gatatu.

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome wahizze abandi mu kiciro cy’abakobwa n’abagore yahembwe Amadorali ya Amerika ibihumbi 11, ni ukuvuga asaga Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bagabo, Umunya-Kenya Ezekial Mutai niwe waje ku mwanya wa mbere akoresheje 2h11’5”, uwa kabiri aba Wycliffe Biwott nawe ukomoka muri Kenya, ku mwanya wa gatatu haza Umunyarwanda Uwajeneza Jean Marie Vianney wakoresheje 2h18’10″.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *