Shadow

Nyamasheke:Muri ADEPR abakirisitu barwaniye mu rusengero batatu bajyanwa kuvuzwa.

Aba kirisitu babiri bo mu itorero rya ADEPR Nyamasheke paruwase ya Ntendezi bari mu maboko ya polisi nyuma yo kurwanira mu rusengero rwo mu mudugidu w’iri torero wa ruharambuga hagakomereka umuntu umwe abandi babiri bakagira ihungabana,bose uko ari batatu bakaba bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kamonyi giherereye mu murenge wa Ruharambuga.

Image result for adepr logo

Si amaturo cyangwa imwe mu myanya y’ubuyobozi bikunze gutera amakimbirane hamwe na hamwe mu matorero aba barwanye bapfuye kuko bo bari bafitanye andi makimbirane ari hanze y’itorero nubwo ariho baje kuyarangiriza.

Ibi bikaba byabaye nyuma y’inyigisho zo kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri,ubwo abakirisitu bari bageze mu mwanya wo gutanga ituro ry’ishimwe nibwo iyi mirwano yatangiraga nkuko abari bahari basobanura uko byagenze.

Uwamariya Epiphanie wari wayoboye iri teraniro ati  “twari turi gutanga ituro ry’ishimwe rya mu gitondo,uwitwa Nyirambabazi Illuminata amaze gutura atunga umudamu umwe urutoki witwa Mukashema Beatrice ubwo aba aranamusumiye amaze kumusumira baragundumukana abandi bantu bose baza babakiza,uwo Illuminata akavuga ngo ari kuririmba ibiki ntabwo akwiriye kuririmba.ubwo nyina nawe aba aje amukurikiye  ”

“…ubwo nyine yaje aterera ituro mu kibo kuko twari turi mu mwanya wo gutura,tugiye kubona tubona asanze uwo nguwo muri korali tugira ngo ni akantu agiye kumubwira kwakundi umuntu yongorera umuntu ashaka kugira icyo amubwira ahita amufata baba baragundumukanye..duhita dutangira gukiza ”

Bamwe mu ba kirisitu bavuga ko ari ubwa mbere babonye ibintu nk’ibi bibera mu ngoro y’Imana ndetse bagasanga ari umwanya wo kongera kubatiza .

Umwe muribo yagize ati “n’umushyitsi waraje ntitwahungabana gutya,ariko ibintu byabaye none mbega ni shitani wabahaye imbaraga ,kubera ko abantu banze kwihana ngo bakizwe Imana iri gutwikurura ibyaha byabo kugira ngo bijye ahabona.Nyine babahane kubera ko iyo umuntu yakoze icyaha baramuhana. Aha niho nigira mpamaze imyaka 24 ariko ni ubwa mbere mbonye ibintu nk’ibi ngibi bibaye.”

Undi nawe ati “Iri torero ryacu ribamo umwuka wera,hari igihe abantu bagenda bihishahisha noneho bikagera ubwo Imana ivuga iti nzabagaragaza. Ndabona tugiye twabona nyirizina icyo uwiteka yavugaga ko azabagaragaza ,bigiye gutuma twicara turebe uko abantu bongera kuganirizwa no kwigishwa.”

Uwamariya Epiphanie wari wayoboye iri teraniro kandi avuga ko batangajwe n’ibyabaye kuko batari bazi ko hari ikibazo ati “Njyewe cyakora byantangaje,kubera ko iyo ikibazo tuba tukizi nk’itorero twari kuba dufite ikibazo koko,ariko kuba atarigeze abitumenyesha agahita aza kurwana,twasanze nubwo dufite abakirisitu dukwiriye kwigisha inyigisho z’umubatizo ni ugutangirira hasi tukongera tukigisha.”

Muri iyi mirwano abakirisitu bagerageje kuyihosha ndetse banahamagara polisi ikorera kuri sitasiyo ya Ntendezi irahagoboka ita muri yombi babiri bashoje iyi mirwano aribo umwana na nyina. Polisi yahise ijyana ku kiko nderabuzima cya Kamonyi babiri bahuye n’ihungabana kubera ibyo babonye n’undi umwe wakomeretse ari gukiza abarwanaga nkuko bisobanurwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ntendezi uyu mudugudu wa ADEPR uherereyemo Ndagijimana Egide.

“Nyuma y’ibi byabaye twiyambaje polisi iradufasha,kugira ngo ayo makimbirane yabaye n’ukuntu abantu bari bameze batandukane bamwe irabafata irabajyana kugira ngo ibibazo byabo babikurikire,abandi bari bahuye n’ikibazo cy’ihungabana bajyanwa kwa muganga. Ntitwari twabimenye kuko batari babashije kubitumenyesha ariko natwe by’umwihariko turagira ngo tumenye uko icyo kibazo cyari kimeze  tugikurikire tugihe umurongo nyawo,kuburyo abaturage bumvikana basabana ndeste no mu rusengero bakabana neza ntabyo kuryaryana.”

Si ubwa mbere hirya no hino mu gihugu mu nsengero za ADEPR humvikanamo ubushyamiran,bamwe mu bayoboke b’iri torero bakavuga ko ko bari mubihe bikomeye ibihe biruhije abagenzi.

 

RBA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *