Shadow

Nyamasheke:barasabwa kurandura ivangura.

Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge irasaba abatuye akarere ka Nyamasheke kureka ivangura iryo ariryo ryose kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bigerweho,ubuyobozi bw’akarere ka Nyamashe buvuga ko bushaka ko Abanyarwanda bagira icyerekezo kimwe.

Image result for akarere ka Nyamasheke

Ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu 2015 bugaragaza ko 57% byabatuye akarere ka Nyamasheke bakibona mu ndorerwamo z’amoko

Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ibi bishobora gusubiza abanyarwanda aho bavuye biramutse bikomeje gutya.

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge Mukabizoza Theopiste asaba abaturage bo mu karere ka Nyamasheke kurandura ivangura iryo ariryo ryose. Ati:“Ubutumwa duha abaturage ni ukureka ivangura iryo ariryo ryose,abayobozi nabo turabasaba kwegera abaturage bagifite ibikomere n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside bakigishwa bakamenya ko ibyo ntaho byazatugeza nk’abaturage. Natwe komisiyo tubari inyuma kuko ni inshingano zacu zo kunga no kubanisha Abanyarwanda mu mahoro bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu mitima yabo. ”

Kamali Aime Fabien umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yemera ko mu karere ayoboye hari abakibona mu ndorerwamo y’amoko ariko ngo hari igikorwa kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho “…imyaka 25 ni myinshi ariko na none ni mike ugereranyije n’ibiri mu mutima w’umuntu icyo dusaba ni uko Abanyarwanda biga bakareba bakumva kandi bakabona.Nubwo yaba ari umwe iyo ikirayi kimwe kiboze kiboza umufuka wose. Icyo dusaba ni uko ntawe ukwiye kuba ameze gutyo,agifite ingebitekerezo ya jenoside ntawe ufite ivangura ry’amoko ntawe ukwiye kujya muri ibyo,turashaka kugira icyerekezo kimwe,ubunyarwanda tukareba ubumuntutugahindura isi tukayigira nziza. ”

Mu Rwanda igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyari kuri 92.5% mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 mugihe mu 2010 bwari kuri 82.3% ibi bikaba bigaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bugenda butera imbere ariko mu karere ka Nyamasheke  bigaragara ko ari hamwe mu hakwiye kwibandwaho mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *