Shadow

Ntabwo abikorera bakwiye kunyurwa na bikeya babona

Perezida Paul Kagame yabwiye abacuruzi ko bakwiye guhora bashaka kubona byinshi birenze, aho kumva ko bishoboye kuko babona inyungu bacuruje ibintu bicye ku bantu bacye.

Ati: “Ugacuruza utuntu ducye, ubwo kandi wahenze abantu, ibintu byabuze…ariko kubera ko wowe witwa ngo wabonye inyungu ukarekera aho. Ntabwo ari byo, ntabwo ari ko abantu bakora business.


Perezida Kagame we avuga ko abaye umucuruzi atanyurwa naduke ati “Njyewe ndi uwikorera,cyangwa igihe nzaba nagiye muri uyu mwuga birashoboka umunsi narangije ibi…nshobora kuzajya kwikorera. Ntabwo abikorera bakwiye kunyurwa na bikeya babona”.

Ibi yabivuze ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka Rubavu aha akaba yaribanze ku kubwira abaturage uko ubucuruzi bukwiye gukorwa anababwira ko nava ku butegetsi ashobora kujya kwikorera.

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje ko akunda ‘ubucuruzi’. Mu 2015 yatangaje ko seDeogratias Rutagambwa yari umucuruzi uri mu batangije kompanyi y’ubucuruzi yari izwi cyane mu Rwanda yitwaga TRAFIPRO.

Abakurikira imikorere ya Perezida Kagame bemeza ko asobanukiwe ubucuruzi ndetse no kwemeza abashoramari bikagaragarira mu buryo bw’imiyoborere ye.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *