Shadow

Nkombo Guest House ikomeje kuba za mboga mbi;abajyanama b’ubuzima nabo bayanze.

Ihuriro ry’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi baravuga ko nyuma yo gusuzuma imiterere yaho Guest House ya Nkombo yubatse,bafashe umwanzuro wo kutayikoreramo nyuma yo kuyegurirwa n’ubuyobozi bw’aka karere mu ntangiriro z’uyu mwaka kuko ngo basanze bazahura n’igihombo. Aba bajyanama b’ubuzima basaba ahubwo gufashwa gushyira mu bikorwa indi mishinga bafite bavuga ko itabatera igihombo,dore ko bamaze gukusanya agera hafi kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda baheraho.

Related image                    Aya mazu agize  guest house ya Nkombo akomeje gupfa ubusa (foto-internet)

Mu nta ngiriro z’uyu mwaka wa 2018 aba bajyanama bari bahawe n’akarere ka Rusizi gukorera muri iyi Guest House yubatse ku kirwa cya Nkombo,gusa kugeza magingo aya ntakigaragaza ko bazahakorera.

Umuyobozi w’iri huriro ku rwego rw’akarere ka Rusizi  Niyibizi Théoneste avuga ko  nyuma yo kugenzura imikorere, inzira ndetse n’uburyo abakiriya bagorwa no kugera kuri iyi Guest House baje gusanga byazatuma bahura n’igihombo maze bafata umwanzuro wo kubireka.

Niyibizi Théoneste ati: “..umuhanda ujyayo ntukoze, ikindi kandi burya abantu benshi bagira isusumira yo kunyura mu mazi ”

Uyu muyobozi ariko yifuza ko ku misanzu bakiriye muri iri huriro ,hari indi mishinga bashobora gufashwamo n’akarere kandi ikaba ishobora kubazamura aho kujya mubyabamaraho nutwo bari bamaze kwizigamira.

Agira ati:“Akarere ka Rusizi gafite imishinga myinshi yo kuzamura umugi no kuzamura abaturage,mubyo dutekereza twakora hari ukubaka amasoko aho abaturage bacuruza banyagirwa,hari ukubaka imisarani rusange ndetse no kubaka parikingi z’amakamyo.”

Ihuriro ry’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi rifite abanyamuryango bagera ku 1677 bari mu makoperative 18.

Iyi Guest House bari bahawe gukoreramo,bavuga ko bari bateguye kuyishoramo miliyoni 100frw ,bakaba bari bamaze gukusanya asaga miliyoni 28.

Image result for Guest House ya Nkombo

Mu myaka isaga irindwi imaze yubatswe aho yatwaye miliyoni zisaga 300 iyi guest house ya  Nkombo yakorewemo amezi atandatu gusa,ubu ikaba ikomeje kwangirika kubera kudakorerwamo.


RBA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *