Shadow

Nizeyimana Mugabo Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA

Umunyemari akaba yari asanzwe ari Perezida w’ikipe ya Mukura, Nizeyimana  Mugabo Olivier ni we watorerewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” muri manda y’imyaka 4 iri imbere.

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021 ni bwo kuri Lemigo Hotel habaye inama y’inteko rusange yabereyemo amatora ya komite nyobozi nshya ya FERWAFA.

Abakandida 2 ni bo bahataniraga kuyobora FERWAFA, Rurangirwa Louis na Nizeyimana Mugabo Olivier. Mbere y’amatora, umukandida Rurangirwa yakuyemo kandidatire.

Nizeyimana yatowe ku majwi 52 muri 59 mu gihe amajwi 6 yabaye imfabusa naho rimwe ryari Oya.

Nizeyimana asimbuye ku buyobozi, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene weguye muri Mata 2021.

Akimara gutorwa, Nizeyimana yasezeranyije ko azakorana bya hafi n’abanadi bafite uburanararibonye mu mupira w’amaguru, kugira ngo barusheho kuwuteza imbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yagarutse ku byo yitezweho, maze agaragaza ko byose bizashingira kuri manifesto ye, irimo guteza imbere umupira w’amaguru hahereye ku bakiri bato.

Yagize ati “Ntabwo manifesto yacu twayihereye ku byo bakoze kuko nta n’ubwo tuzi niba byarabananiye, ahubwo twayihereye ku bibazo tureba, tumaze ku bibona twiremamo ubwenge n’imbaraga n’ubushobozi tubona twabikemura. Mu guteza imbere umupira w’abakiri bato ndetse n’abagore, ni byinshi cyane harimo n’ibyo gutunganya amarerero. Tuzashaka abaterankunga icyo tugomba guheraho ni ukwicaza abo bantu bose tukababaza ibibazo bafite ndetse tukabigisha no gukora kinyamwuga.’’

Mu bindi, ni umugabo wubatse w’abana 3 b’abahungu, akaba nyiri sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Transport Company ndetse akaba ari na we uhagarariye uruganda rukora imodoka rwa Hyundai mu Rwanda.Afite impamyabumenyi ya MBA yakuye muri Maastricht School of Management/Netherlands.

Aya matora yitabiriwe n’intumwa ya CAF akaba n’umuyobozi wa CECAFA Karia  Wallace, ndetse n’intumwa ya FIFA Salomon Mudege.

Komite nyobozi nshya ya FERWAFA

Uwiyamamariza kuyobora FERWAFA aba yatanze ikipe y’abo bazakorana mu myanya yose.

Nizeyimana Mugabo Olivier (Perezida)

Habyarimana Marcel (Visi Perezida),

Habiyakare Chantal (Komiseri ushinzwe imari),

Cyamweshi Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga),

Gasana Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa),

IP Umutoni Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino),

Nkusi Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru),

Tumutoneshe Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore),

Uwanyiligira Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)

Lt Col Gatsinzi Hurbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi).

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *