Shadow

Niyo Bosco mu ndirimbo “Piyapuresha” yakebuye abo ikigare gishyira mu ngeso mbi

Piyapuresha ni indirimbo nshya y’imuhanzi Niyo Bosco irimo inyigisho zikomeye ku bashutswe bakajya mu mico mibi batabyishimiye,

Ubigenza ute? By Niyo Bosco Official Video 2020 - YouTube
Umuhanzi Niyo Bosco

Irene Murindahabi umuyobozi wa MIE Empire akaba ari nawe mujyanama w’umuhanzi Niyo Bosco, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’abantu bose, umusore cyangwa umukobwa wishora mu mico mibi atabyishimiye iyi ndirimbo iramureba, umuntu wese wifuza kureka imico mibi akaba umuntu wifuzwa n’ababyeyi be bifuje kuva kera iyi ndirimbo iramureba.

Yagize ati’’Ni ijambo ry’icyongereza risobanura ukuntu umuntu ajya mu kigare kibi kikaba cyakwangiza imico ye ari nabyo usanga byugariije cyangwa se usanga biri mu rubyiruko kenshi kuko urubyiruko batangira mu mikurire yabo nta kibazo rufite mu kijyane n’imyitwarire, ikinyabupfura n’ibindi ariko uko agendana na bagenzi be agatangira kugenda imico ye ipfa ajya mu businzi mu biyobyabwenge, mu busambanyi nyamara cyera yari umwana mwiza.

Yakomeje ati “Turi mu minsi rero urubyiruko rwinshi rwabatswe n’ibiyobyabwenge n’ibyo navuze haruguru birimo ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi ku buryo iyi ndirimbo ireba urubyiruko rwose rwifuza kureka imico mibi cyangwa se rwifuza kureka imigenzereze mibi ariko bikirugoye. Rero iyi ni indirimbo y’impeshyi ariko ibyinitse ku buryo byoroheye buri wese ushaka kuyibyina ariko ntabyine ubusa akabyina ubutumwa.’’

Irene yasabye abantu bose kuyibyina bakayisangiza n’abandi kugira ngo umuziki w’u Rwanda uzamuke ibikorwa bikorerwa muri uyu muziki bigire akamaro ndetse bateze imbere impano z’abana bafite zikomere kandi zigere kure.

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *