Shadow

Ninde ugiye kuyobora inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite?

Nyuma yo kumenya abagiye guhagararira rubanda mu gihe k’imyaka itanu,ikibazo gisigaye giteye benshi amatsiko ni ukwibaza ngo ninde ugiye kuyobora inteko ishingamategeko.

Nkuko amategeko abiteganya abagize inteko ishinga amategeko mbere yo gutangira imirimo yabo barahirira kuzuza inshingano zabo ni umuhango uyoborwa na perezida wa repubulika. Nyuma yo kurahira abagize inteko ishingamategeko botoramo biro nyobozi igizwe n’abantu batatu bagomba kuyobora abandi. Abatorwa ni perezida w’inteko n’abamwungirije babiri.

Mu gutora uyobora umutwe w’abadepite hari amategeko akurikizwa yaba ayanditse n’atanditse. Mu irangashingiro ry’itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda ku gace ka gatandatu havuga ko Abanyarwanda gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize.Ibi kandi bikiyongera k’umurongo wa politike ishingiye k’ubwumvikane. Izi mpamvu n’izindi tutarondoye zituma ishyaka riri k’ubutegetsi ni ukuvuga irivamo pererezida wa repuburika ntirigomba kuvamo na perezida w’inteko mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi.

Gusangira ubutegetsi

Kuva u Rwanda rwatora itegekonshinga mu 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu,abayoboye inteko baturukaga mu ishyaka ritandukanye n’iry’umukuru w’igihugu.

Muri manda zitandukanye inteko yayobowe na Alfred Mukezamfura wa PDC(2003-2008), Rose Mukantabana uyu yaturukaga mu nzego z’abagore muri icyo gihe nta shyaka yabarizwagamo (2008-2013),ubuheruka yayoborwaga na Danatille Mukabarisa wa PL(2013-2018).Aba bose bagiye bagira aba bungirije baturuka mu mashyaka atandukanye.

Gusangira ubutegetsi ntibigarukira mu nteko umutwe w’abadepite kuko no muzindi nzego burasangirwa. Ibi nibyo byatumye Dr.Ntawukuriryayo Jean Damascene wa PSD ayobora sena, nubwo nyuma yaje kunanirwa uyu mwanya PSD yarawutakaje maze ishumbushwa kuyobora guverinoma ihagarariwe na Anastase Murekezi.

Uyoboye kuba ari umugore

Iyi ni ingingo ifite ishingiro mugihe abagore bafite ubwiganze bwa  61% bw’abagize inteko ishinga amategeko. Ibi bigaherekewza n’uko mu bayobozi bakuru b’ikirenga mu gihugu aribo;perezida wa repuburika,perezida wa sena ,perezida w’inteko ishingamategeko,perezida w’urukiko rw’ikirenga na minisitiri w’intebe, kuri ubu nta mugore urimo. Tugendeye kuri ya ngingo iha abagore 30% mu nzego zifata ibyemezo bihita byumvikana ko uyu mwanya ugomba kuboneka umugore kugira ngo n’abo bagire umwanya mubuyobozi bw’ikirenga mu gihugu.

Tugendeye kuri izi ngingo n’impamvu tugaragaje haruguru reka turebere hamwe abahabwa amahirwe yo kuyobora inteko;

Mukamana Elisabeth: Uyu Munyamategeko w’imyaka 49,nubwo agaragara ku rutonde rwa FPR, ni umurwanashyaka wa PPC. Afite amahirwe yo kuba yayobora inteko dore ko yari ayisanzwemo,azi imikorere yayo. Yigeze aba umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda.

   Image result for Mukamana Elisabeth                      Mukamana Elisabeth asanzwe amenyereye imikorere y’inteko


Kanyange Phoebe:
Uyu yinjiye mu nteko ku itike ryo guhagararira abagore mu mujyi wa Kigali. Nubwo ari mushya mu nteko ntabwo ari mushya mu ruhando rwa politiki y’u Rwanda kuko uyu asanzwe ari umuyobozi w’ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere PSP. Si ibyo gusa kuko yigeze no kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda.

Image result for Kanyange Phoebe                                  Kanyange Phoebe si mushya mu miyoborere,asanzwe ayoboye PSP


Mukabunani Christine:
Byatungura benshi kumva ko Mukabunani ayoboye inteko,ariko nkuko byashobotse ishyaka PS Imberakuri abereya umuyobozi ritsindira imyanya mu nteko,ni nako byashoboka ko Mukabunani yicara kuri imwe mu ntebe z’ikirenga mu buyobozi bukuru bw’igihugu. Nubwo yerura ko atavuga  rumwe n’ubutegetsi,mu bihe bitandukanye yagiye agirirwa ikizere n’abanyepolitiki bagenzi be, nko kubabera umuvugizi mw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda no kubahagararira nk’indorerezi mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Image result for Kanyange Phoebe                             Mukabunani Christine ashobora gukomeza gutungurana 

Nubwo atari ihame ko uyu mwanya uba uwumugore, umugabo wawifuza afite amahirwe macye yo kuwutsindira kuko ashobora kutarenza amajwi 39%.

Perezida w’inteko yungirizwa n’aba visi perezida babiri;umwe ashinzwe kugenzura imikorere ya guverinoma undi ashinzwe imari n’abakozi.Kuri iyi myanya uko ari ibiri irafunguye kuri buri shyaka.

Abahabwa amahirwe: 

Dr.Ngabitsinze Jean Chrysostome: Impuguke mu bukungu bushingiye k’ubuhinzi dore ko abifiteye impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) yakuye mu Butariyani,ku myaka 41 niwe umenya amabanga yose y’Abakombozi.Umwanya wa kabiri ishyaka rye PSD ryegukanye umuhesha kuba yakegukana uyu mwanya.

Nizeyimana Pie:  Mu njyana yo gusaranganya ubutegetsi no gushyira abakiri bato mu myanya ifata ibyemezo bishobora kumuha kwicara muri uyu mwanya. Uyu mugabo ukiri muto dore ko afie imyaka 35 gusa y’amavuko  niwe uyoboye ishyaka UDPR.

Sheikh Harerimana Musa Fazil: Nyuma yo kumara igihe kitari gito muri guverinoma urugendo rwa politiki arukomereje mu nteko.Honorabule Fazil,ni umwe mu bantu bagaragaza ko bumva neza intego za FPR n’icyerekezo cy’igihugu muri rusange. Nubwo uyu mwanya yahatanira bawusanganywe muri sena aho ufitwe ma Fatou Harerimana,ntacyaba gitunguranye awegukanye kuko n’ubundi mugenzi we basangiye ishyaka PDI,Mukama Abass uyu mwanya yawuhozemo.

Nyirarukundo Ignacienne: Izina rye rimaze kumenyerwa mu nteko dore ko atari mushya muri yo. Kenshi yumvikana asaba ibisobanuro byimbitse anatanga ibitekerezo ku ngingo runaka iba yigwaho,byumvikana ko asobanukiwe n’umwanya yicayemo nk’intumwa ya rubanda. Yari asanzwe ari perezida wa komisiyo y’ubuhinzi n’ibidukikije. Mu gihe benshi biteze ko iyi nteko izarangwa no kubaza guverinoma ibyo ikora,ntibyatungurana Hon. Nyirarukundo agaragaye mu bayoboye abandi bayihozaho ijisho.

Mutesi Anita:  Asanzwe mu nteko ndetse si ubwa mbere yaba ahawe inshingano kuko asanzwe ayoboye ihuriro ry’abagore bose bari mu nteko ishingamategeko(FFRP).

Munyangeyo Théogene: Uyu ni visi perezida wa mbere w’ishyaka PL ryari risanzwe riyobora inteko. Umwanya wa gatatu ryabonye mu matora y’abadepite ushobora gutuma abona umwanya muri Iiyi biro nyobozi y’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko.

Inteko ishingamategeko igizwe n’abadepite 80,bose bafite ububasha bungana bivuze ko  bitabangamiye amategeko buri wese yakiyamamazira kujya mu bayiyobora. Amategeko avuga ko inteko itowe itangira imirimo yayo bitarenze iminsi 15, urutonde rwa burundu rw’abatorewe kuyibamo rutangajwe na komisiyo ya matora.

Ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *