Abasore bafite ibisage (dredlocks) na za ‘tatouage’ ku mubiri bari guhigishwa uruhindu bagafatwa bagafungwa aho polisi ibashinja ko bagaragara nk’abajura cyangwa abatekamitwe.

Benshi mu bari gufatwa biganje mu rubyiruko rw’abasore bari mu bikorwa by’ubuhanzi.
Kubera ibura ry’imirimo imenyerewe muri Nigeria, urubyiruko rwinshi ruri kujya muri muzika no gukina filimi, abenshi muri bo batereka ibisage bakanishushanyaho nk’ibibaranga mu mwuga wabo.
BBC ivuga ko muri Nigeria hashyizweho umutwe wa polisi witwa ‘Polisi Special Anti-Robbery Squad’ ugendagenda muri Lagos hose ushakisha bene aba basore.

Abahanzi bamwe bamaze gusohora indirimbo zamagana iki gikorwa cya polisi cyo gufunga abafite ibisage na ‘tatouage’.
BBC/IGISUBIZO.COM