Shadow

Nigeria barashaka guhindura izina bakitwa “United African Republic-UAR”

Abadepite muri Nigeria basabye abaturage kubaha ibitekerezo by’ibyo bumva byahinduka mu ngingo zigize Itegeko nshinga ryabo ariko rigiye kuvugururwa.

Moral decadence among various age groups in Nigeria is alarming'
  Abanya-Nigeria baratanga ibitekerezo ari benshi

Hari bamwe mu baturage ba Nigeria bamaze iminsi batangije impaka kuri Twitter baganira ibyiza babona byava mu kuba izina ry’igihugu cyabo ryahinduka, Nigeria ikitwa United African Republic.

Umwe mu baturage ba Nigeria witwa Adeleye Jokotoye usanzwe ukora ubujyanama mu by’imisoro yanditse ikintu cyakuruye ikiganiro kinini kuri Twitter cy’uko Abadepite bazareba niba izina Nigeria ritasimbuzwa irindi, kiriya gihugu kikitwa United African Republic.

Jokotoye yavuze ko asaba ko byahinduka kubera ko izina igihugu cyabo gisanganywe ryiswe n’Abakoloni b’Abongereza.

Umuntu wa mbere wasabye ko igihugu cyakwitwa Nigeria ni umunyamakurukazi witwa Flora Shaw, icyo gihe hakaba hari mu mpera z’Ikinyejana cya 19. Uyu mugore yaje gushakana na Adiminisitarateri witwa Lord Frederick Lugard.

Uriya munyamakuru yasanze kiriya gihgu kigomba kwitwa Nigeria kubera ko hari umugezi wa Niger ugicamo uturutse mu Majyaruguru yacyo, ukambuka ugana mu Nyanja ya Atlantic.

Jokotoye we asanga ririya zina ryahindurwa ntirishingire ku bushake bw’Abakoloni ahubwo rigashingira ku bumwe buhuza abatuye kiriya gihugu babanye batandukanye mu moko, indimi… ariko bakaba bari ‘bene  mugabo umwe.’

Nigeria nicyo gihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika, kuko kibarirwa abaturage miliyoni 206.

BBC yandise ko bamwe mu baturage ba Nigeria bakoresha Twitter baganiriye ku cyifuzo cy’uriya muturage, bamwe baragishyigikira abandi bavuga ko n’ubwo ari kiza ariko cyahindura byinshi birimo izina ry’abagituye, ifaranga gikoresha n’ibindi. Impaka zirakomeje.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *