Friday, February 26
Shadow

Ni ngombwa gusobanukirwa n’amategeko kugira ngo Demokarasi yubahirizwe

Demokarasi ni ubuyobozi bw’abaturage,bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage. Demokarasi ijyana n’abanyagihugu aba n’aba,batuye aha n’aha,bagahurira k’umuco uyu n’uyu.          Mu yandi magambo,demokarasi ni ubuyobozi bw’abaturage.

Image result for demokrasi

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi wizihizwa buri tariki 15 Nzeri,binyuze mu kungurana ibitekerezo n’abaturage kuri demokarasi u Rwanda rwahisemo,sena y’u Rwanda yaganiriye n’abaturage mu nzego zitandukanye ni igikorwa cyagenewe iminsi 4 kuva tariki 15 kugeza 18 Nzeri 2018.

Abaturage bagaragaje ko hari ibigomba kunozwa n’inzego z’ibanze kugira ngo amahame ya demokarasi abashe kubahirizwa. Ibi babishingiraho kuko usanga ibitekerezo byabo bidahabwa agaciro n’inzego zibanze bikaba intandaro zo kwifuza ko ibibazo byabo byacyemurwa n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Ku ruhande rw’abagize inteko ishingamategeko umutwe wa sena,bo basaba abaturage n’ubuyobozi kumenya amategeko no kuyubahiriza nkimwe mu nkingi zo kwimakaza demokarasi u Rwanda rwahisemo.

Senateri Mushinzimana Apollinaire umwe mubagize sena agira y’u Rwanda agira ati “Icyo dusaba ni ugukoresha ukuri ku mpande zombi,umuturage akabwiza ukuri umuyobozi kugira ngo amenye uko amukemurira ikibazo. Umuyobozi nawe agakoresha ukuri kugira ngo niba hari ibya munaniye bigezwe ku zindi nzego zimukuriye kuko hari ibisaba ubundi bushobozi cyangwa izindi mbaraga zindi kugira ngo ikibazo gikemuke. Nibyo imiyoborere y’u Rwanda isaba”

Abavuga ko kugira ngo umuturage avuge igitekerezo cye bikigoranye cyane bakaba babona ko itsinda ry’abantu runaka ariryo ryatanga ikibazo cyangwa igitekerezo kugira ngo umuturage yumve ko ntawe uzamuhungabanya.

Senateri Mushinzimana avuga ko “Demokarasi isaba ko umuturage ariwe ugira ijambo. Politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi abaturage nicyo igamije ni ukuvuga ngo umuturage ntazashobora kuzana ikibazo kuri minisiteri  reka tumwegereze ubushobozi n’ubuyobozi ntazajye kubaza ku karere cyangwa k’umurenge,azajye kubaza ku kagari.”akomeza avuga ko uru ari urwego rwegereye abaturage ko batarutinya kuko ntabwo watinya umuryango wawe cyangwa abaturanyi.

Amwe mu mahame ya demokarasi avuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye kandi uko abyumva,ntaniganwe ijambo; apfa kuba atanyuranyjie n’amategeko. Ikindi kandi abayobozi bagomba kumva ko ari inshingano yabo kumenyesha abo bayobora ibyo bakora.


ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

1 Comment

  • nzitu

    Ikigaragara cyo ni uko abanyafrica tutazi neza icyo demokarasi bivuga,kuko nihacye cyane igitekerezo cy’umuturage kigenderwaho,ndetse bisa n’ibitariho uhereye no mugihugu cyacu,abayobozi nibo bakora ibyo bashaka hanyuma bakazanira abaturage(aho babivana nanjye simpazi,umwenya ari mwuka wera ubakoreramo).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *