Shadow

Netanyahu warutegetse Israel igihe kirekire yasimbuwe na Naftali Bennett

Minisitiri w’intebe mushya wa Israel Naftali Bennett yasezeranyije kunga ubumwe bw’igihugu cyacitsemo ibice kubera impagarara muri politiki zo mu myaka ibiri ishize zatumye habaho amatora ane.

The full transcript: Naftali Bennett – POLITICO
                                Naftali Bennett ngo aje kunga abanya-Israeli

Yavuze ko guverinoma ye “izakorera abaturage bose”, yongeraho ko ibyo ashyize imbere cyane ari amavugurura mu burezi, ubuvuzi no gukuraho icyo ari cyo cyose gituma akazi katihuta mu nzego za leta.

Uyu mutegetsi ugendera ku bitekerezo bikarishye bishyira imbere inyungu z’igihugu, agiye gutegeka urugaga rw’amashyaka mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere, rushyigikiwe n’abadepite.

Ni nyuma y’amatora yo ku cyumweru yamwemeje ku bwiganze bw’amajwi 60 kuri 59 y’abatarwemeje.

Bwana Bennett, umukuru w’ishyaka Yamina, azaba Minisitiri w’intebe kugeza mu kwezi kwa cyenda mu 2023, bijyanye n’amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Ahite ashyikiriza ubutegetsi Yair Lapid, umukuru w’ishyaka Yesh Atid ry’ibitekerezo biri hagati na hagati, na we ategeke indi myaka ibiri.

Bwana Netanyahu – wabaye Minisitiri w’intebe wa Israel wa mbere umaze igihe kirekire ku butegetsi – azakomeza kuba umukuru w’ishyaka Likud ry’ibitekerezo bikarishye, ahinduke umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mpaka zo ku cyumweru mu nteko ishingamategeko ya Israel – izwi nka Knesset – i Yeruzalemu/Yerusalemu, Bwana Netanyahu, utarashirwa, yasezeranyije ati: “Tuzagaruka”.

Ubwo abadepite bari bamaze gutora guverinoma nshya, Bwana Netanyahu yateye intambwe yerekeza kuri Bwana Bennett amuhereza umukono (aramusuhuza) byo kumushimira.

Mu ijambo rye, Bwana Bennett, w’imyaka 49, yagize ati: “Uyu ntabwo ari umunsi w’icyunamo. Iri ni ihinduka rya guverinoma muri demokarasi. Ni ibyo [bibaye] nta kindi”.

Ati: “Tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo ntihagire n’umwe wumva afite ubwoba… Kandi ndabwira abiteguye kwishima muri iri joro [ryo ku cyumweru], nti ‘ntimubyine ku kababaro k’abandi. Ntabwo turi abanzi; turi abaturage bamwe'”.

Traitors': Fears of violence grows as Netanyahu clings to power | Benjamin Netanyahu News | Al Jazeera
                   Netanyahu yasezeranyije abambari be ko azagaruka k’ubutegetsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *