Shadow

Myanmar: Aung San Suu Kyi wahiritswe k’ubutegetsi agiye kujyanwa mu rukiko

Umukuru wa Leta ya gisirikare muri Myanmar Min Aung Hlaing kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko Aung San Suu Kyi wahiritswe ku butegetsi muri icyo gihugu ameze neza kandi azitaba urukiko mu minsi iri imbere.

Myanmar military seizes power, detains elected leader Aung San Suu Kyi -  World - DAWN.COM

Suu Kyi ufite igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel araregwa ibyaha birimo gutunga radio zikoreshwa mu itumanaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwica amategeko agenga itumanaho mu gihugu, kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19, no gushishikariza rubanda guteza imvururu. Ubutegetsi bwa gisirikare kandi bumurega kwakira amadolari y’Amerika 600,000 mu buryo butemewe n’amategeko.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’Aziya ryateye imyigaragambyo ikaze yo kwamagana leta ya gisirikare.

Abakuriye ubutegetsi bwa gisirikare muri Myanmar bagerageza gusobanura ko impamvu yabateye guhirika ubutegetsi, ar’uko amatora y’italiki 8 z’ukwezu kwa cumi na kumwe umwaka ushize yabaye muri icyo gihugu yakozwe mu buryo bufifitse. Ariko komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora muri Myanmar, irabihakana

na VOA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *