Shadow

Museveni muri manda nshya arakora nka Yezu

Perezida wa Uganda Yower Kaguta Museveni Tibuhaburwa avuga ko yahisemo gukora ibitamenyerewe agatungurana ubwo yashyiragaho abagize guverinoma nshya, agakoresha uburyo Yezu yakoresheje ahitamo intumwa ze.

Museveni is like Jesus with an IQ next to that of God | Imbaraga Radio                                                            Museveni  mu nzira ya Yezu

Ubwo yagarukaga ku ngingo zitandukanye nyuma yo kugenza ku nteko ingengo y’imari Museveni yagarutse ku gutungurana kwabayeho mu ishyirwaho ry’abo bagiye kuyoborana nawe nyuma y’uko aheruka kurahirira manda ya gatandatu nka Perezida wa Uganda

Kuri iyo ngongo yagize ati: “Ku bijyanye n’abagiye muri guverinoma nahisemo gutungura buri wese nkuko Yezu yabigenje.Hari abanyabwenge nk’Abafarisayo ariko yigira mu barobyi. Nureba abari ku rutonde  rw’abari muri guverinoma, urabona ko ndi mu nzira ya Yezu.”

Kuri iyi ngingo yo gutungurana byagaragaye ko Museveni yatunguranye ashyira ku ruhande bamwe mu bari bakomeye muri leta.

Mu myanya ikomeye yahinduriwe abari bayirimo twavuga nka Visi perezida, na ba Minisitiri w’Intebe bungirije.

Ni guverinoma irimo impinduka zigaragara ku bari basanzwe bamenyereye leta yari isanzweho.

Ahereye kuri Jessica Alupo wagizwe Visi Perezida, asimbuye Edward Ssekandi wari usoje manda ebyiri. . Jessica Alupo wagizwe Visi Perezida yahoze ari Minisitiri w’Uburezi.

Guverinoma yashyizweho igizwe n’abantu 32 uhereye kuri visi perezida ukagera ku baminisitiri, n’abanyamabanga ba Leta 50. Harimo n’abajyanama bakuru batanu.

PROFILE: Who exactly is Jessica Alupo, Museveni's New Vice President? - The Pearl Times
                             Jessica Alupo ubu niwe Visi Perezida wa Uganda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *