Tuesday, September 21
Shadow

Muri US abadafite akazi basaba gufashwa bakomeje kwiyongera

The dazzling new US unemployment numbers are hiding a gloomier reality — Quartz

Umubare w’abadafite akazi basaba gufashwa muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika ukomeje gutumbagira. Minisiteri ishinzwe umurimo muri Amerika yavuze ko mu cyumweru gishize abasabye gufashwa bageze ku bihumbi 419

Biyongereyeho ibihumbi 51 ugereranyije n’abari basabye ubufasha mu cyumweru cyabanjirije igishize. Nubwo biri uku, iyi mibare iri hasi ugereranyije n’uko byari mu mezi 16 ashize icyorezo cya Corona virusi kicyaduka.

Muri rusange,abenegihugu badafite akazi muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amaraka,iyo minisiteri ivuga ko bageze kuri miliyoni 9 n’ibihumbi 500.

Iyo minisiteri kandi yibutsa ko nubwo bimeze gutyo hari imirimo igeze kuri miliyoni 9 n’ibihumbi 200 iri ku isoko ariko ikibazo kikaba ari uko abo badafite akazi badafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora.

Icyizere gihari, ni uko zimwe muri za Reta zikomeje kuvanaho ingingo zari zarafashwe mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo cya Corona virusi, ibi bikaba bitanga ikizere ku kuzahuka k’ubukungu.

VOA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *