Shadow

Muri Tanzaniya bishimiye kwakira Miss Jolly

Miss Mutesi Jolly ari muri Tanzania mu bikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, ubwo yitabiraga ibiganiro muri kiriya gihugu, yakiranywe icyubahiro gihebuje.

Tanzania: Miss Mutesi Jolly uri gutegura Miss East - Inyarwanda.com

Uyu munyarwandakazi wabaye Miss Rwanda wa 2016, akaba yanagizwe Visi- Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa 2021, ubwo yinjiraga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro, yagaragarijwe icyubahiro ubwo hari abamwakiraga bamwereka ibyicaro.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Miss Jolly yagarutse ku kamaro k’amarushanwa y’ubwiza, avuga ko abaryitabira bashobora kugera ku rwego ruhanitse.

Tanzania: Miss Mutesi Jolly uri gutegura Miss East - Inyarwanda.com

Yavuze ko yashyizwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa kugira ngo na we atange umusanzu we mu Karere ka Afurika w’Iburasirazuba.

Yavuze kandi ko abagize amahirwe yo kwegukana ikamba muri aya marushanwa y’ubwiza bakwiye kuzirikana ko bagomba gushyira imbere inyungu sosiyete baba bakomokamo.

Yagize ati “Si ukwambara ikamba gusa, abantu ntibakwiye kureba amarushanwa y’ubwiza mu kwamamara kuko waba umukobwa w’ubwiza bufite inteko kandi ugakorera byinshi byiza umuryango mugari.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *