Shadow

Muri Sudani Yepfo inzara iraca ibintu

Abaturage ba Sudani Yepfo barenga miliyoni esheshatu, ni ukuvuga 60% by’abaturage bose, bugarijwe n’inzara. Biremezwa n’icyegeranyo cyakozwe n’amashami atatu akomeye y’Umuryango w’Abibumbye: irishinzwe ibiribwa PAM, irishinzwe abana UNICEF, n’irishinzwe ubuhinzi FAO. Icyegeranyo kivuga ko intandaro ari intambara n’ingorane zo kugeza imfashanyo ku baturage.

Intambara imaze imyaka itanu muri Sudani y’Epfo hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba za Riek Machar wahoze ari visi-perezida w’igihugu. Iyi ntambara imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 380. Yatumye kandi abandi barenga miliyoni enye baba impunzi, mu gihugu imbere no mu bihugu by’abaturanyi.

Hashize ibyumweru bibili Perezida Salva Kiir na Riek Machar bashyize umukono ku masezerano y’amahoro bemeza ko azarangiza iyi ntambara burundu.

VOA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *