Shadow

Muri Sudani Yepfo hagati ya Gen.Kiir na Dr.Machar ninde ubeshya undi?

 

Image result for Gen.Kiir vs Dr.Machar

Abarwanya ubutegetsi mu gihugu cya Sudani Yepfo bayobowe na Dr.Riek Machar ku wa kabiri kaliki 28 Kanama banze gusinya amasezerano na Reta; amasezerano yari gutuma imirwano imaze imyaka n’imyaka irangira. Iki cyemezo cyo kudasinya  cyasubije inyuma intambwe yari imaze guterwa mu gushaka amahoro muri iki gihugu.

Perezida Salva Kiir hamwe n’umukuru w’abarwanya ubutegetsi, Riek Mashar, bari basinye ku masezerano y’ibanze yo kurangiza imirwano mu ntangiriro z’uku kwezi.

Nyamara Machar hamwe n’undi mutwe urwanya ubutegetsi banze gusinya ku masezerano ya nyuma, ngo kuko ibyerekeye gusangira ubutegetsi ndetse n’ibyerekeye itegeko nshinga, bitagaragajwe muri ayo masezerano nkuko byari byemejwe mu gihe cy’ibiganiro.

Itangazo ryasohowe n’abarwanya ubutegetsi rivuga ko bibabajwe no kubona abahuza batararebye ku nyungu z’impande zombi. Aba barwanya ubutegetsi bavuze kandi ko kubera iyo mpamvu yo kubogama bizatuma inzira y’amahoro ihagarara.

Igisubizo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *