Shadow

Muri Singapore kurya shikarete ntibyemewe

Ibihugu byinshi ku isi usanga bifite amategeko asa nk’atangaje, ku buryo hamwe bitemewe kurya shikarete (chiclette), utu ni utwo kurya abantu bahekenya turyohera (chewing gum mu rurimi rw’icyongereza).

Curious Kids: does chewing gum stay inside you for years?

Mu rwego rwo kwirinda umwanda uterwa No kurya shikarete, bitewe n’ukuntu abantu bazijugunya aho babonye zigatera umwanda, Singapore yo yashyizeho ibihano ku muntu wese uzafatwa arya cyangwa agurisha chicalette.

Nyuma y’uko gucira hasi bibujijwe muri iki gihugu, ndetse no kuba wakwihagarika ahandi hantu hose hatari mu bwiherero nabyo bikaba bibujijwe, ikindi kintu kibujijwe ndetse gihanwa n’amategeko ya Singapore, ni ukurya chicalette.

Mu rwego rwo kwirinda umwanda muri iki gihugu, hashyizweho itegeko ko bibujijwe kurya Chicalette ndetse uramutse ufashwe uri kuyirya wabihanirwa n’amategeko ku buryo bukomeye .

Itegeko rica kurya shikarete muri Singapore, ryatangiye gukurikizwa mu mwaka w’1992, iki gihe nta muntu n’umwe wari wemerewe kuba yazigura, kuzigurisha cyangwa ngo anazikoreshe (azirye).

Amakuru dukesha urubuga rwa murandasi rwa holidify avuga ko nibura mbere y’iri tegeko Singapore yakoreshaga ingengo y’imari ingana n’amadolari y’Amerika 125,000 $ buri mwaka kugira ngo ikure imyanda ya shikarete zabaga zarafashe hasi mu mihanda aho abantu banyura.

Ibi nibyo bituma gufatwa urya shikarete muri iki gihugu uhabwa igihano kingana n’amande y’amadolari y’Amerika hagati ya 500 $-1,000 $  ku nshuro ya mbere, bagufata ubwa kabiri bakaguhanisha amande y’amadolari y’amerika 2,000 $ .

Mu mwaka wa 2004 nibwo hashyizweho inyoroshyo kugirango borohereze abakoresha chicalette mu rwego rw’ubuvuzi nk’abarya izifasha abarwayi b’indwara z’amenyo n’izindi zitandukanye bandikiwe na muganga, gusa kuba warya chicalette mu bundi buryo bwose utarazandikiwe na muganga ntibyemewe ndetse bihanwa n’amategeko.

Singapore ni umujyi, ikaba leta, icyarimwe ikaba n’igihugu cy’igenga , iki gihugu cyamamaye cyane kubera iterambere kimaze kugeraho mu gihe gito kibonye ubwigenge dore ko yabonye ubwigenge mu mwaka w’1959 nyuma yuko yari yarigaruriwe n’igihugu cy’Ubuyapani (Japan) mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri mu mwaka w’1942.

Singapore ifite ubuso bungana na 728.3 km2, iki gihugu ugereranyije kingana nk’umujyi wa Kigali kuko Kigali ifite ubuso bungana na 738 km2, Kigali irusha Singapore ubuso bungana na 9.7 km2.

Singapore Is The Only Country In The World That Has Banned Chewing Gum - And This Is Why - I'm A Useless Info Junkie
Shikerete kimwe mu bitera umwanda mu nzira


                                           Singapuru ni igihugu kizwi ho kugira isuku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *