Shadow

Muri Senegale abasaga 80 barifuza guhatanira kuyobora iki gihugu.

Muri Senegal baritegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2019, abantu ku giti cyabo 85 bamaze kugarazako bifuza kuba bahatanira kuyobora iki gihugu.

Image result for Senegal 80 candidats..                                                   Macky Sall,ageze kure yitegura guhangana n’abashaka kumusimbura 

Ku itariki 27 Kanama nibwo abifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Senegal batangiye guhabwa impapuro bagomba gukusanyirizaho imikono y’abantu ibihumbi 52 babashyigikiye kandi baturutse hirya no hino mu gihugu hose.

Umuyobozi muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu muri Senegal Bernard Casimir Demba Ciss,avuga ko nubwo umubare w’abantu 85 w’abamaze gutwara impapuro zo gusinyisha ababashyigikiye ugaragara nkaho ari mwinshi, ntabwo bisobanuye ko bose ariko bazemererwa kuko uretse kugaragaza umubare w’abantu 52 bagushyigikiye buri mukandinda yaba uwigenga cyangwa aturutse mu ishyaka agomba gutanga amafaranga y’ingwate angana na miliyoni 30 z’ama CFA angana hafi muliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi nibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari amananiza,ko ari uburyo bwo korohereza perezida usanzwe ho Macky Sall kongera kwiyamamaza adafite abo bahangana bakomeye.

Kuruhande rwa leta,bavuga ko abifuza kwiyamamariza kuba perezida boroherejwe kubyo basabwa ugereranyije n’umwaka wa 2012 ,aho basabwaga gutanga ingwate ya miliyoni 65 z’ama CFA.

Macky Sall usanzwe ayobora Senegal akomeje gushyirwa mu majwi ko yitegura amatora ya 2019 ashyira amananiza kubifuza guhangana nawe muri aya matora yitwaje imbaraga z’ubutabera.

Abagaragara nkabakomeye bagombaga kumugora bamaze gushyirwa kuruhande. Abo ni Karim Wade umuhungu wa Abdulay Wade wahoze ayoboye Senegali yamaze gukatirwa imyaka 6 y’igifungo ashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu. Ariko ubu yarafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu. NahoKhalifa Sall wahoze ayoboye umujyi wa Dakar nawe yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka itanu kuri ubu arafunze.

 

jeuneafrique/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *