Shadow

Muri NBA byafashwe nk’agashya abavandimwe Stephen na Seth Curry bahuriye mu mukino

Nibwo bwa mbere abavandimwe babiri bakinira amakipe atandukanye bahuriye ku mikino ya nyuma (Playoffs finals) mu mateka y’irushanwa ry’umupira w’amaboko (Basketball) muri Amerika, NBA.

Image result for Steph Curry..Seth Curry
Stephen Curry wa Golden State asakiranye Seth Curry wa Blazers

Stephen Curry ukinira Golden State Warriors yatangarije televiziyo y’inkino ESPN ko iyo asakiranye Seth Curry wa  Portland Trail Blazers mu kibuga aba yumva yashyiramo aka bukuru, ariko akibuka ko ibyo barimo ari umwuga.

Ababyeyi babo, Dell Curry n’umugore we Sonya Adams Curry ngo birabashimishije ariko banabagorwa no kumenya uwo bashyigikira amakipe yabo uko ahuye muri iyi mikino ya nyuma.

Related image
Dell Curry n’umugore we Sonya baba bashyigikiye abana babo

Dell Curry se w’aba basore bombi mu busore bwe nawe yakinnye muri NBA (1986 – 2002) mu makipe anyuranye by’umwihariko, Charlotte Hornets, kugeza ubu niwe mukinnyi wayitsindiye amanota menshi (9,839) mu mateka.

Usibye abahungu be Steph na Seth, mushiki wabo Sydel Curry ni umukinnyi wa Volleyball, naho umugabo we Damion Lee akina na muramu we Steph Curry muri Golden State Warriors.

Naho Seth Curry umugore we Callie Rivers ni umukobwa wa Doc Rivers, uyu yakinnye muri NBA ubu ni umutoza wa Los Angeles Clippers, yatoje kandi Orlando Magic na Boston Celtics.

BBC/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *