Shadow

Muri Maroke gukora igisirikare byagizwe Itegeko

Image result for service social militaire maroc

Reta ya Maroke igiye kongera gushyira mu bikorwa itegeko risaba abakiri bato bose bafise imyaka iri hagati ya 18 na 25 kubanza gukora imirimo  ya gisirikare muhe cy’umwaka umwe. Bazajya bakorera mu nzego zitandukanye za gisirikare nko mu mutwe w’abasirikare barwanira mu mazi, mu kirere hamwe ndetse no k’ubutaka.

Inamanjyanama y’umwami Mohammed wa VI yateranye kuwa 20 Kanama 2018, maze gafata icyemezo cyo kwemeza umushinga w’iryo tegeko. Hategerejwe ko inteko nshingamategeko yemeza iryo tegeko igihe izaterana mu kwezi kwa cumiuyu mwaka.

Iyo nama y’umwami yavuze ko iryo tegeko rifite intego yo gukomeza umutima wo gukunda igihugu mu bakiri bato.

Icyi cyemezo cyatumye Abanyamaroke bandika ari benshi ku mbuga nkoranyambaga. Abanegura iyo ngingo bavuga ko reta ya Maroke ishaka koza imitwe y’abakiri bato basanzwe bugarihwe n’ikibazo cy’ubushomeri.

Image result for service social militaire maroc

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *